Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije kuri uyu wa 4 Gashyantare 2021 yatangaje ko yiteguye kuzaterwa urukingo rwa Covid-19 mbere y’abandi baturarwanda, mu buryo bwo kumara impungenge abashidikanya ku buziranenge bwarwo.
Nk’uko Igihe babitangaje, iri ni isezerano yatangiye mu kiganiro we n’abarimo Dr. Matshidiso Moeti uhagarariye Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) ku mugabane wa Afurika, bagiranye n’itangazamakuru uyu munsi cyarebanaga n’uburyo uyu mugabane witeguye kwakira urukingo rwa Covid-19.
Muri iki gihe ibihugu byitegura kwakira uru rukingo, byagaragayeho ko hari bamwe bafite imyemerere mu by’idini bemeza ko ibabuza kuzaruterwa, ndetse n’abandi bavuga ko rutujuje ubuziranenge ku buryo urutewe byamugiraho ingaruka mbi.
Hibazwa niba no mu Rwanda hatazabaho imbogamizi nk’izi, Dr. Ngamije ni bwo yasubije ko we azaterwa uru rukingo mbere y’abandi, ati: “Nta mpungenge dufite ko abantu bazatinya uru rukingo. Nzishimira gukingirwa bwa mbere, kugira ngo ntange urugero.”
Usibye no kwemera guterwa urukingo, mu Rwanda hagaragaye bamwe batemera gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, bahamya ko imyemerere yabo ibibabuza, hakibazwa na none niba aba bo bitazagorana kubemeza ko bakwiriye gufata urukingo.
Minisitiri Ngamije yavuze ko bitazagorana kubasobanurira ko bakwiye kurufata, kuko atari benshi. Ati: “Ni itsinda rito rwose, hari abantu bavanga ibyo Bibiliya ivuga n’ibiri kuba kandi atari byo. Abayobozi bose b’amadini bari gutanga umusanzu wabo kandi nta kibazo kirimo. Aba ni abantu bafite imyumvire, tugomba kugabaniriza tukabereka ko nta kibazo kirimo.”
Nk’uko Minisitiri Ngamije yabitangaje, u Rwanda rwiteguye kwakira icyiciro cya mbere cya doze z’urukingo rwa Covid-19 zibarirwa mu 102,000 muri uku kwezi kwa Gashyantare 2021.



2 Responses
Minisitiri Ngamije yiyemeje kuzaterwa urukingo rwa Covid-19 mbere, amara impungenge abarushidikanyaho
Bagire barutugezeho ahubwo ikibazo nuko rutazatugeraho vuba bamwe muritwe
Minisitiri Ngamije yiyemeje kuzaterwa urukingo rwa Covid-19 mbere, amara impungenge abarushidikanyaho
Bagire barutugezeho ahubwo ikibazo nuko rutazatugeraho vuba bamwe muritwe