Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, kuri uyu wa 30 yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida wa Repubulika ya Centrafrika, Faustin Touadéra, ahagarariye Perezida Paul Kagame wa Repubulika y’u Rwanda.
Byemejwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu kanya gashize, byerekana ko Minisitiri Ngirente yakiriwe mu biro na mugenzi we, Firmin Ngrebada.
Uyu muhango wabaye ku manywa y’uyu munsi, witabiriwe n’abanyacyubahiro barimo Perezida Evariste Ndayishimiye wa Repubulika y’u Burundi, abayoboye guverinoma, abayoboye Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga.
Amatora y’Umukuru w’Igihugu wa Centrafrika yabaye tariki ya 27 Ukuboza 2020, Komisiyo ishinzwe amatora yemeza ko Perezida Touadéra yatsinze nyuma y’iminsi ibiri.


