Minisitiri w’u Burundi ushinzwe umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba, EAC, Ambasaderi Nibigira Ezechiel yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera kugira ngo umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka 6 utameze neza uzahuke.
Minisitiri Nibigira yabitangarije abagize inteko ishinga amategeko ya EAC, mu nama bagiranye kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2021, yibandaga ku mahoro n’umutekano mu karere n’uruhare rwa buri gihugu kugira ngo bigerweho.
Ku bibazo u Burundi n’u Rwanda byagiranye bishingiye ku mutekano, uyu muyobozi yasubije ko biri mu murongo mwiza wo gukemuka, byose bikaba bikomeje kugirwamo uruhare n’ibi bihugu byombi.
Ku Burundi, Minisitiri Nibigira yagize ati: “Ndabibutsa ko u Burundi bwafashije u Rwanda ubwo abitwaje intwaro biteguraga kurutera, bubata muri yombi, bubashyikiriza u Rwanda inshuro ebyiri. Ni intambwe nziza turi gutera.”
Ku Rwanda, yagize ati: “N’u Rwanda rwahaye u Burundi abitwaje intwaro babuteye. Iki ni ikimenyetso cyiza cyane rwakoze.”
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi si mwiza kuva mu 2015, hashingiwe ku bibazo by’umutekano muke wadutse muri iki gihugu kiri mu majyepfo kuva icyo gihe. Gusa guhera mu 2020, abayobozi babihagarariye barimo n’abashinzwe umutekano bakomeje guhura bagamije gukemura ibibazo bitarava mu nzira.


