Umunyamabanga w’u Bwongereza ushinzwe umutekano w’imbere, Priti Patel yatangaje ko abimukira binjira iwabo mu buryo butemewe n’amategeko bakoresheje ubwato buto, badafite uburenganzira bwo kubayo.
Uyu muyobozi yabivugiye mu kiganiro yagiriye ku kigo cya Met Police kiri mu mujyi wa Kent, asobanura ibikubiye mu masezerano y’imyaka itanu guverinoma y’u Bwongereza yagiranye n’iy’u Rwanda tariki ya 14 Mata 2022.
Minisitiri Patel yavuze ko nk’uko yabisobanuye amaze gusinya aya masezerano ubwo yari mu Rwanda, iyubahirizwa ryayo rizatwara igihe bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo inzitizi ztangwa n’abanyamategeko.
Yagize ati: “Tubona imbogamizi n’inzitizi zitandukanye, cyane cyane izitangwa n’ibigo by’abahanga mu mategeko bishaka kuburizamo gukura muri iki gihugu abadafite uburenganzira bwo kukibamo.”
Minisitiri Patel yakomeje ati: “Ku bijyanye n’ubwato buto, ni yo mpamvu twahinduye amategeko, tugirana ubufatanye n’u Rwanda kubera ko kubohereza ni ikimenyetso cyerekana byeruye ko abinjira mu gihugu bitemewe n’amategeko nta burenganzira bafite bwo kukigumamo.”
Uyu muyobozi yavuze ko bazakoresha uburyo bushoboka bwose kugira ngo aba bimukira bakurwe mu Bwongereza, nk’uko ikinyamakuru Sky News kibivuga.
Guverinoma y’u Bwongereza yemeza ko abimukira bazoherezwa mu Rwanda ari abagezeyo guhera muri Mutarama 2022. Bose hamwe bamaze kurenga 7700.


