Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Olivier Rwamukwaya ubwo yasangaga umwanda ukabije ku ishuri rya APRED Ndera yabwiye abanyeshuri n’abarezi b’iri shuri ko niyongera gusanga umwanda nk’uwo yahasanze azahita asubiza abarimu n’abanyeshuri i Bugande. Iri jambo rikaba ryahungabanyije abanyeshuri n’abarimu b’iri shuri
Nyuma yuko amashuri atangije igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2016, Rwamukwaya Olivier yasuye ishuri rya APRED ku buryo butunguranye.
Ikinyamakuru Imvaho nshya kivuga ko akihagera yinjiye mu byumba by’amashuri ahagurutsa abakobwa abambaye ibigufi akabashyira ukwabo ndetse n’abafite umusatsi mwinshi akabashyira ku rundi ruhande.
Ibi ntacyo byabatwaye kuko bumvikanye ko hakwiye kuzatangazwa uburyo bw’imyambarire. Icyaje gutera urujijo kugeza n’ubu ni uko yababwiriye mu ruhame ko yasanze ishuri ryabo rifite umwanda ndetse ko “azagaruka kurikinga maze akabasubiza iwabo i Bugande.”

Amaze kugenda haje urujijo haba mu barimu no mu banyeshuri batumva icyo yavugiye ibyo byo gusubizwa i Bugande n’uburyo iwabo wabo banyeshuri n’abarimu ari i Bugande, dore ko abari mu mashuri yisumbuye bavukiye mu Rwanda.
Iki kinyamakuru kivuga ko abaganiriye nacyo bose batinye ko hatangazwa amazina yabo kuko bakiri mu burezi batangaje ko ayo magambo yabababaje, buri umwe yavugaga nk’uko undi yabivuze, ariko bagahuriza ku kintu kimwe cy’uko bababajwe nuko umuyobozi ku rwego nka ruriya yabitirira igihugu kitari icyabo.
Abanyeshuri bo byarabayobeye ariko abakuze bo barabyumvise gusa ngo bakayoberwa impamvu yabivuze, bati “Gufunga ishuri byo arabyemerewe ariko se kudusubiza i Bugande byo ni ibiki adusubizayo nkande, ese ubundi niho twavuye?”
Imvaho Nshya yashatse kumenya impamvu yatumye Umunyamabanga wa Leta avuga ayo magambo ariko ntiyitaba telephone, byabaye ngombwa kohereza ubutumwa bugufi (SMS) bugira buti “Ni mu Mvaho Nshya twabazaga kuri kiriya cyemezo mwavuze ko muzafunga APRED Ndera hanyuma mukabasubiza i Bugande igihe kizashyirirwa mu bikorwa.”
Kugeza ubu ntabwo igisubizo kiraboneka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Semigabo JP / bwiza.com


