Minisitiri Truss aremeza ko hari ibihugu bishaka kwigana gahunda y’u Bwongereza n’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bwongereza, Liz Truss, yasubije umudepite Neil Coyle ubwo yageragezaga kuzamura ikibazo kuri gahunda y’u Bwongereza yo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda abaza niba iyi gahunda yubahirije amategeko, amusubiza ko ahubwo hari ibindi bihugu bishaka gutera ikirenge mu cy’u Bwongereza. Liz Truss yari imbere ya komite y’inteko ishinga amategeko ishinzwe ububanyi n’amahanga.

Liz Truss yabwiye uyu mudepite wo mu ishyaka Labour Party ati: “Iyi ni politiki yemewe n’amategeko iyi Guverinoma ikurikiza nk’uko nzi neza ko ubizi Bwana Coyle.”

Umudepite nawe yabajije ati: “Nta gihugu na kimwe cyigeze kikugaragariza impungenge ku bijyanye n’amategeko kuri iyo politiki?”

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yasubije ati: “Oya.”

Yakomeje agira ati “Mu by’ukuri, icyo bagenzi banjye b’ububanyi n’amahanga bangaragarije nuko bifuza kwigira ku Bwongereza … kugira ngo babigenze nkatwe.”

Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Daily Express cyo mu Bwongereza ivuga kandi ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yahuye n’ibibazo bijyanye n’uruhare rwa minisiteri ayoboye muri iyi gahunda yo kohereza abashaka ubuhungiro mu Rwanda.

Truss yavuze ko ibiro by’ububanyi n’amahanga, Commonwealth n’Ibiro bishinzwe Iterambere (FCDO) atari byo bishinzwe iyi gahunda, ashimangira ko ibiro by’umutekano w’imbere mu gihugu ari byo bigenzura iyo politiki.

Ati: “Uko mbizi ni uko bizayoborwa n’abayobozi bo muri minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu, aho kuba abayobozi ba FCDO.”

“Dutanga inkunga ya diplomasi, ariko ntitwaba dutanga ubwo bwoko bwo kugenzura”

Abajijwe niba abayobozi bo mu biro by’umutekano w’imbere mu gihugu bazayobora iyi gahunda ku butaka bwa Kigali, Truss yagize ati: “Ubufatanye bwashyizweho umukono na minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu na mugenzi we muri guverinoma y’u Rwanda.”

Ibi bikaba byavugwaga mu gihe abimukira 153 bari mu bwato bune bafashwe n’ubuyobozi bw’u Bwongereza ku wa Mbere, itariki 27 Kamena , nk’uko imibare yashyizwe ahagaragara na minisiteri y’ingabo ibigaragaza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *