Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza akomeje guhura n'imbogamizi zo kubuvana muri E.U

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza John Bercow kuri uyu wa mbere yatambamiye icyifuzo cy’abadepite cyo kongera gutora kuri gahunda yo kuvana Ubwongereza mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (BREXIT).

Iyi n’indi mbogamizi Minisitiri w’Intebe Boris Johnson ahuye nayo mu kugerageza gukura u Bwongereza mu muryango w’Uburayi nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ivuga.

Ku wa gatandatu, abadepite ntibashyigikiye gahunda ya Johnson yo gukura u Bwongereza muri uwo muryango, bityo Bercow avuga ko Inteko Ishinga Amategeko itakongera kuganira cyangwa gutora kuri icyo kibazo kuko byaba ari ukwisubiramo no kudakurikiza gahunda.

Mu cyumweru gishize Ministiri w’Intebe Boris Johnson yumvikanye n’ibihugu 27 kuri gahunda yo gukura u Bwongereza mu muryango w’Uburayi ariko abadepite batora ko baba baretse gushyigikira ibyo yumvikanye na bo kugeza igihe hazasohokera itegeko rigena uko Ubwongereza buzava muri uwo muryango nyuma y’imyaka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *