Minisitiri w’Umuco mu gihugu cya Senegal, Abdou Latif Coulibaly kuri uyu wa 7 Mata 2018, arifatanya n’Abanyarwanda bose mu muhango wo gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku inshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nk’uko bitangazwa na Minisitero y’umuco na Siporo mu Rwanda, ngo uretse kwifatanya n’Abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka, biteganyijwe ko Minisitiri Coulibaly azagirana ibiganiro na Minisitiri wa Siporo n’Umuco w’u Rwanda, Uwacu Julienne, azanasura ingoro ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside.
U Rwanda na Senegal ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga, by’umwihariko Abanyarwanda baba muri iki gihugu bakaba basanzwe bubahiriza bakanizihiza bimwe mu bikorwa biba byizihizwa no mu Rwanda nko kwibuka, umunsi wo kwibohora,… babifashijwemo n’Ambasade y’u Rwanda muri Senegal.
U Rwanda, Senegal na Ethiopia bihuriye ku kigega Nyafurika kigamije gufasha abanyeshuri mu rwego rwo guteza imbere ubumenyi no guhanga ibishya, cyatangijwe ku wa 13 Kamena 2015, muri Afurika y’Epfo.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



