Kuri uyu wa Gatanu, Ambasaderi wa Amerika mu Buyapani yabajije ku rubuga nkoranyambaga niba minisitiri w’ingabo w’u Bushinwa adafungiwe iwe mu rugo, yongeraho ko hari urujijo ku bijyanye n’uko uyu mugabo usanzwe ari umujyanama wa Leta amaze ibyumweru bibiri atagaragara mu ruhame.
Mu butumwa yashyize kuri X, yahoze ari Twitter, Rahm Emanuel yanditse ati: “Icya mbere: Minisitiri w’ingabo, Li Shangfu, amaze ibyumweru bitatu ataboneka kandi nta wumwumva. Icyakabiri: Ntabwo yigeze yitabira urugendo rwe muri Vietnam. Ubu: Ntari mu nama yari yateganije kugirana n’umukuru w’ingabo zirwanira mu mazi muri Singapore kuko yafunguwe iwe mu rugo ??? ”
Iyi nyandiko yari iherekejwe na hashtag igira iti “#MysteryInBeijingBuilding “kandi yanavuze ku magambo yavuzwe mu ikinamico yanditswe na William Shakespeare yise “Hamlet ” agira ati” Hari ikintu kiboze muri leta ya Danemark. ”
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’iy’ingabo z’u Bushinwa ntizahise zisubiza ibyifuzo byo gutanga umucyo kuri aya makuru nk’uko bitangazwa na Reuters. Ambasade ya Amerika i Tokyo na yo yavuze ko itahita itanga ibisobanuro bindi.
Kuri uyu wa Kane ushize, Reuters yari yatangaje gusa ko Li yasubitse inama yagombaga kugirana n’abayobozi bashinzwe umutekano muri Vietnam mu buryo butunguranye.
Aheruka kugaragara i Beijing ku itariki ya 29 Kanama atanga ijambo ry’ingenzi mu nama y’umutekano n’ibihugu by’Afurika.
Kuri uyu wa Gatanu, ikinyamakuru Financial Times cyatangaje ko Guverinoma ya Amerika yemera ko Gen Li Shangfu ari gukorwaho iperereza, kivuga ko ari amakuru gikesha abayobozi batatu bo muri Amerika n’abantu babiri bahawe amakuru y’ubutasi kuri iki kibazo. Amakuru ariko ntavuga ibyo ari gukorwaho iperereza.


