Minisitiri w’ingabo wa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Jean Pierre Bemba, arumvisha Abanyafurika ko u Rwanda ruri gusubiza inyuma gahunda yabo y’iterambere.
Iri jambo yarivugiye mu nama ya komisiyo nkuru ihuriweho ya Afurika y’Epfo na RDC igizwe n’impuguke mu bya gisirikare n’umutekano, iri kubera i Kinshasa.
Uyu munyapolitiki yabwiye izi mpuguke ko Abanyafurika bari kwifatanya mu guharanira iterambere, gusa ngo u Rwanda ruri guca intege uyu muhate, rubinyujije mu cyo yita “ubushotoranyi bwarwo” kuri RDC.
Yagize ati: “Mu gihe uturere tw’Isi turi kwifatanya mu guharanira iterambere, umuhate w’Abanyafurika wo kurigeraho uri gucibwa intege n’ikibazo gikomeye, aho RDC yazize ubushotoranyi bw’u Rwanda kuva mu myinshi ishize.”
Bemba yavuze ko u Rwanda rwasubije inyuma gahunda zitandukanye z’iterambere guverinoma ya RDC yari ifite, kandi ngo ibyo byose amahanga arabizi.
Uyu muyobozi yifashisha ibi birego u Rwanda ruhakanye kenshi asaba amahanga gufasha ingabo z’igihugu cyabo guhangana n’umutwe witwaje intwaro wa M23, ahamya ko ufasha na rwo.


