Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, ari i Bujumbura mu Burundi guhera kuri uyu wa 5 Gicurasi 2023.
Dr Ngirente yagiye mu Burundi guhagararira Perezida Kagame (ari mu Bwongereza) mu nama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba yiga ku mutekano.
Umukuru wa guverinoma y’u Rwanda yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bujumbura ku gicamunsi, yakirwa na Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Gervais Ndirakobuca.
Iyi nama iraba kuri uyu wa 6 Gicurasi yabanjirijwe n’izindi zabaye kuva tariki ya 2 harimo iyahuje ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga kuri uyu wa 4.
Harasuzumwa by’umwihariko aho ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo no muri Sudani kigeze gikemuka. Umushyitsi Mukuru ni Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres.



