Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Centrafrica (CAR), Firmin Ngrebada ku wa 7 Gicurasi 2021 yahaye seritifika z’ishimwe abapolisi b’u Rwanda 38 bamurinda.
Uyu muhango wabereye ku biro bya Minisitiri w’Intebe mu murwa mukuru, Bangui, uyu muyobozi ashima ubunyamwuga n’umurava byakomeje kuranga aba bapolisi kuva batangira izi nshingano muri Mutarama 2021.
Minisitiri Ngrebada mu nkuru dukesha urubuga rwa Polisi y’u Rwanda, yagize ati: ”Uyu munsi ndabashimira ubwitange bwanyu, ikinyabupfura n’ubunyamwuga bibaranga mu kazi kanyu ka buri munsi ndetse no mu ngendo twagiranye mu bice bitandukanye by’iki gihugu. Ndabashimira uburyo mukorana nk’ikipe kandi ndanabashimira uburyo mukorana n’abasirikare bacu mu gusohoza inshingano zabo.”

Minisitiri Ngrebada kandi yakomeje ashimira uruhare rw’u Rwanda mu kurinda no kugarura amahoro n’umutekano muri CAR, by’umwihariko mu bihe by’amatora y’Umukuru w’Igihugu yashoboraga guhungabanywa n’imitwe yitwaje intwaro, yabaye mu Kuboza 2020.

Aba bapolisi bagize itsinda rishinzwe kurinda abayobozi bakuru, (PSU) Rwanda Protection Support Unit rigizwe n’140.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


