Kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mata 2016 i Kigali hateraniye Inama ya 2 y’Akarere ku Murimo yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi. Iyi nama yitabiriwe n’ibihugu bitandukanye birimo Namibia, Botswana, Ghana, Kenya, Malawi, Tanzania, Uganda n’ibindi. Iyi nama ikaba yarateguwe ku bufatanye bwa minisiteri y’umurimo, GIZ, ILO (International Labour Organisation), na PSF Rwanda.

Minisitiri w’umurimo, Uwizeye Julienne niwe wahaye ikaze ndetse anashimira abitabiriye iyi nama ya kabiri y’akarere ku murimo, avuga ko iyi nama y’iminsi 2 izigirwamo ahazaza h’Umurimo mu karere n’izindi ngingo, igamije guhuza za guverinoma n’abikorera mu karere ngo baganire ku bibazo birebana n’umurimo.
Mu ijambo yavuze atangiza iyi nama ku mugaragaro, Minisitiri w’Intebe yavuze ko insanganyamatsiko y’iyi nama ari: “Guteza imbere imirimo ibyara inyungu hafashwa ba rwiyemezamirimo bakiri bato”. Yaboneyeho gusaba abitabiriye iyi nama kwita ku kibazo cy’ubushomeri kigaragara mu rubyiruko n’abagore.

Yakomeje avuga ko iyi nama iziye igihe kuko guverinoma y’u Rwanda iri gusaba abafatanyabikorwa gushaka umuti w’ikibazo cy’ubushomeri kigaragara ahanini mu rubyiruko. Yakomeje avuga ko iki kibazo cyabaye mpuzamahanga kandi gikeneye kwitabwaho aho ngo 43% by’urubyiruko ku Isi yose ari abashomeri nk’uko byagaragajwe na raporo ya ILO yo mu 2015.
Minisitiri w’Intebe kandi asanga kuvuga ubushomeri abantu bagomba kubanza kumva impamvu nyinshi zibutera nazo zikeneye ibisubizo, aho yavuze ko ikibazo cy’ubushomeri gishobora kuzabuza Abanyarwanda kugera kuri vision 2020 ndetse na gahunda y’imbaturabukungu ya 2 (EDPRS II) yatangiye mu 2013 ikazarangira mu 2018.
Mu 2015 ubushakashatsi bwagaragaje ko ubushomeri bugenda bwiyongera mu Rwanda bukaba buri kuri 2% muri rusange,12 % mu mijyi, naho 13.5% bukagaragara mu barangije za kaminuza. Yakomeje avuga ko imirimo ari yo yatuma u Rwanda rugera ku ntego zarwo za vision 2020, aho rwifuza ko 15% ari bo bazaba bakora mu buhinzi nyum ya gahunda ya NEP (National Employment Program) yatangijwe mu rwego rwo kugirango buri mwaka ijye itanga imirimo byibuze 200,000 .
Minisitiri w’Intebe yakomeje avuga ko Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje guteza imbere ikoranabuhanga kuko rifasha mu kwihutisha iterambere mu nzego zose.
Bimwe mu bizigirwa muri iyi nama izamara iminsi ibiri, harimo kureba aho ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama iheruka rigeze, kuganira ku byagezweho mu karere mu bijyanye no guteza imbere umurimo, imbogamizi zigaragara n’ibindi, kuganira uko abaturage by’umwihariko urubyiruko n’abagore bo mu bihugu bihuriye ku Muhora wa Ruguru bakungukira mu mishinga yawo,hakazanabaho guhemba abagaragaje gushaka guteza imbere umurimo mu gihugu n’ibindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com





