Minisitiri w’Intebe yasoje Ihuriro ry’Urubyiruko Gatolika arwibutsa ko ari rwo mizero ya none n’ejo hazaza

Sangiza iyi nkuru

Mu Rwanda abari mu nsi y’imyaka 30 barenga 65%. Nibo rero barusha ibindi byiciro by’Abanyarwanda imbaraga n’ubushobozi bwo kwiga vuba ubumenyi buzadufasha kugira umwanya mu ruhando rw’ibihugu bifite ubukungu bushingiye ku bumenyi (Knowledge-based Economy).

Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, kuri iki Cyumweru, itariki 10 Ukuboza 2017 ubwo yari mu Karere ka Rubavu aho yari yagiye gusoza Ihuriro rya 16 ry’Urubyiruko Gatolika mu muhango wabereye kuri Stade Umuganda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yabanje gushimira abitabiriye uyu muhango abifuriza Amahoro y’Imana ndetse avuga ko yishimiye no kwifatanya n’urubyiruko rusaga 5,000 rw’Abakirisitu gatolika n’inshuti zarwo zo mu yandi madini mu byishimo byo gusoza ihuriro ryabo rya 16.

Yakomeje ashimira kandi urubyiruko rwitabiriye iri huriro, cyane cyane urwaturutse mu bihugu by’ibituranyi n’abavandimwe.

Minisitiri w’Intebe yakomoje ku gaciro Guverinoma y’u Rwanda iha urubyiruko ashimangira ko ari rwo mizero y’ejo hazaza. Ati: “ Kuri Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’ibihugu byose by’Afurika muri rusange, urubyiruko rufite agaciro gakomeye. Nirwo mizero ya none n’ejo. Nirwo rugize umubare munini w’abatuye Afurika kandi nibo bafite imbaraga nyinshi zo guteza imbere umugabane wacu .”

Yakomeje abwira uru rubyiruko ko mu byo rwatojwe muri iri huriro ryanyu harimo ingamba zo guhangana n’ibibazo ruhura nabyo n’uko rwaba ibisubizo ku bihugu byarwo aho kuba umuzigo.

Yagize ati: “ Leta y’u Rwanda irifuza kugira urubyiruko nkamwe, rubyaza umusaruro amahirwe Igihugu cyaruhaye rukarushako kwiteza imbere no gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo bibangamira iterambere ry’Igihugu yacu .”

Yarusabye kuzashyira mu bikorwa neza inama zose rwagiriwe muri iri huriro, no kuzazigeza ku rubyiruko rundi rutagize amahirwe yo kuryitabira, ndetse arusaba kwirinda ibyatuma ahazaza harwo hangirika.

Ati: “ Ndabasaba kwirinda ingeso mbi zose zatuma mwangiza ejo heza hanyu nk’ubusinzi, kwiyahuza ibiyobyabwenge, kwiyandarika, ubwomanzi, kudatinya umugayo, kubiba amacakubiri, ubugwari, ubusambanyi, ubunebwe n’irari ry’ibintu .”

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yakomeje asaba uru rubyiruko kureba kure no kwiyemeza kugira uruhare mu bikorwa byose by’iterambere. Ati: “ Muzashyire umwete mu kwiga no gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo ribe imwe mu nzira yo kubakingurira imiryango ku mahirwe menshi ari mu bihugu byanyu no hanze yabyo .”

Ijambo rye yarikomeje agira urubyiruko inama zizarufasha mu buzima, agira ati: “ Muzarusheho gukorera hamwe kuko abishyize hamwe ntakibananira. Kuba umwe ni nabyo Yezu Kirisitu asabira abamwemera bose n’abazamwemera .”
DQrerRJWAAAUS O

Minisitiri w’Intebe kandi yibukije ababyeyi ko uruhare rwabo ari ngombwa mu burere bwiza bw’urubyiruko avuga ko ari ngombwa, ashimangira ko uko urubyiruko rwitwara akenshi rubikomora ku byo rubona mu miryango ruturukamo. Akaba asanga rero ababyeyi bakwiye guhora baha abana babo urugero rwiza kandi muri byose.

Asoza ijambo rye, Minisitiri w’Intebe, yasabye uru rubyiruko kubyaza umusaruro aya mahirwe yo guhura no kubaka ubucuti hagati y’urundi rubyiruko, rwaba urwo mu Rwanda n’urwo mu bindi bihugu by’ibituranyi, ndetse yongera gushimira Kiliziya Gatolika yateguye iri huriro anayizeza ubufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda buhoraho muri gahunda zose zo kubaka Umuryango Nyarwanda.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *