Minisitiri Wilmès avuga ko amateka ashobora kwiyandikira ‘mu bujurire bwa Rusesabagina’

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Sophie Wilmès yatangaje ko amateka ashobora kwiyandikira mu bujurire bw’umwenegihugu wabo akaba n’uw’u Rwanda, Paul Rusesabagina.

Minisitiri Wilmès yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu 27 Ukwakira 2021 ubwo yari mu Rwanda, mu ruzinduko rwaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo kwitabira inama y’abaminisitiri b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe, AU, n’uw’ubumwe bw’Uburayi, EU.

Yarugize nyuma y’aho Ubushinjacyaha butangarije ko bwajuririye ibihano urukiko rwakatiye Rusesabagina n’abandi 20 bareganwaga, bubona ko ari bito ugereranyije n’ibyo bwari bwabasabiye.

Hanajuriye kandi 13 mu baregwaga, bavuga ko bakatiwe ibihano binini. Gusa amakuru atarigeze yemezwa n’urwego rubifitiye ububasha yavugaga ko Rusesabagina wari utacyitabira urubanza rwe kuva muri Werurwe 2021 yaba atari mu bajuriye.

Gusa n’ubwo Rusesabagina yaba atarajuriye, umuryango we uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), umuvugizi w’ibiro bya USA bishinzwe ububanyi n’amahanga na Minisitiri Wilmès batangaje ko atahawe ubutabera buboneye, ko n’uburenganzira bwe nk’uregwa butubahirijwe.

Itangazo Wilmès yasohoye ritemera imikirize y’uru rubanza, ryatumye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda isubika ikiganiro Dr Biruta yari kugiranira na we i New York ubwo habaga inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, isaba ko yazaza mu Rwanda hakaba ari ho kibera.

Minisitiri Wilmès nyuma yo kwitabira inama ya AU-EU yaganiriye na mugenzi we wo mu Rwanda, Dr Vincent Biruta ku bijyanye n’ubufatanye bw’ibihugu byombi, no ku kibazo cya Rusesabagina wakatiwe igifungo cy’imyaka 25.

Uyu Mubiligikazi yabisobanuriye itangazamakuru ati: “Twafashe umwanya wo gukorera hamwe ubusesenguzi, twemeranya ko ibiganiro bizakomeza. Tuzakomeza guhura, tuganire kuri gahunda nziza zitandukanye zirebana n’ibihugu byacu bibiri. Kandi twumvikanye ko tutazirengagiza ingingo zirimo ijyanye n’umwenegihugu wacu Paul Rusesabagina.”

Mu gihe hategerejwe ubujurire mu rubanza rwa Rusesabagina n’abo bareganwaga, Minisitiri Wilmès yavuze ko amateka ashobora kwiyandikira kuri iyi ngingo. Ati: “Rero aha ngaha amateka ashobora kwiyandika.”

Rusesabagina watawe muri yombi mu mpera za Kanama 2020, yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 tariki ya 20 Nzeri 2021. Ubushinjacyaha bwari bwaramusabiye igifungo cya burundu.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Minisitiri Wilmès avuga ko amateka ashobora kwiyandikira ‘mu bujurire bwa Rusesabagina’
    Koko amateka ashobra kwiyandika nkuko bigaragara. Ejobundi Dr Biruta yatangaje ko ntacyo avugana na mugenzi we w’umubiligi wasuzuguye ubutabera bw’Urwanda. Ubu yiyemeje gushyikirana ku kibazo cya Rusesabagina. Bije bite? Bihinduwe n’iki? Urwanda rwafashe Rusesabagina, ruramufunga,rumushyikiriza inkiko zarwo, rumurega ibyaha binyuranye, ruramuburanya, ruramuburanira, rumuhamya ibyaha, ruramukatira, rurajurira. Mbese ni filimi ishekeje yuko utabona uruhare rwa Bwana Rusesabagine. Hari uwabigereranije no kwikinisha! ko Nyirubwite yivanye mu rubanza ku mugaragaro, kuki bakomeza kariya karasisi? Nibyo amateka ari hafi kwiyandika.

  2. Minisitiri Wilmès avuga ko amateka ashobora kwiyandikira ‘mu bujurire bwa Rusesabagina’
    Koko amateka ashobra kwiyandika nkuko bigaragara. Ejobundi Dr Biruta yatangaje ko ntacyo avugana na mugenzi we w’umubiligi wasuzuguye ubutabera bw’Urwanda. Ubu yiyemeje gushyikirana ku kibazo cya Rusesabagina. Bije bite? Bihinduwe n’iki? Urwanda rwafashe Rusesabagina, ruramufunga,rumushyikiriza inkiko zarwo, rumurega ibyaha binyuranye, ruramuburanya, ruramuburanira, rumuhamya ibyaha, ruramukatira, rurajurira. Mbese ni filimi ishekeje yuko utabona uruhare rwa Bwana Rusesabagine. Hari uwabigereranije no kwikinisha! ko Nyirubwite yivanye mu rubanza ku mugaragaro, kuki bakomeza kariya karasisi? Nibyo amateka ari hafi kwiyandika.

  3. Minisitiri Wilmès avuga ko amateka ashobora kwiyandikira ‘mu bujurire bwa Rusesabagina’
    Utewe niki cyatu ukeka wategereje tukazumva ibyaribyo konuwabivuze ntacyo yasobanuye twaheraho kandi na Ministre Biruta ntacyo yavuze naho ibyo kuba ba Minister baravuganye sindeba ikibi kirimo kuko umubirigikazi yarumushyitsi kandibyo bavuganye ntabyuzi tujye twitondera imvugo zacu Rusesabagina afungannye nabandi ntiyafungurwa wenyine ngwabasigemo nibarugufungurwa bafungurwa bose nkabahuriye ku yaba.

  4. Minisitiri Wilmès avuga ko amateka ashobora kwiyandikira ‘mu bujurire bwa Rusesabagina’
    Utewe niki cyatu ukeka wategereje tukazumva ibyaribyo konuwabivuze ntacyo yasobanuye twaheraho kandi na Ministre Biruta ntacyo yavuze naho ibyo kuba ba Minister baravuganye sindeba ikibi kirimo kuko umubirigikazi yarumushyitsi kandibyo bavuganye ntabyuzi tujye twitondera imvugo zacu Rusesabagina afungannye nabandi ntiyafungurwa wenyine ngwabasigemo nibarugufungurwa bafungurwa bose nkabahuriye ku yaba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *