Kuri uyu wa Gatanu, itariki 20 Werurwe 2026, intumwa ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo z’ u Rwanda, J. Marizamunda, zirimo Brig Gen David Ngarambe Bukenya, Umuyobozi ushinzwe operasiyo ( ChiefJ3) wari uhagarariye Umugaba Mukuru wa RDF, zitabiriye Inama ya 42 y’Inzego zishinzwe Ubufatanye mu bya Gisirikare mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Ni inama yabereye i Arusha, mu gihugu cya Tanzania yagarutse ku bibazo bijyanye n’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu bigize Umuryango wa EAC.

Iyi nama yitabiriwe na ba Minisitiri b’Ingabo cyangwa ababahagarariye baturutse mu bihugu bigize Umuryango w’ Afurika y’ Iburasirazuba, birimo u Burundi, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Kenya, Tanzania, Somalia n’u Rwanda.



