Minisitiri w’Ubushakashatsi mu bya Siyansi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), José Mpanda Kabangu yemeje ko we na bagenzi be ari ibisambo bikikije Umukuru w’Igihugu, Perezida Félix Tshisekedi.
Mpanda yabitangaje nyuma kugenzura ibikorwa by’iterambere mu Mujyi wa Mbuji-Mayi mu Ntara ya Kasai-Oriental kuri uyu wa 9 Mutarama 2022, agasanga muri byo nta bizagirira akamaro abaturage kandi ngo bikaba biterwa n’ibisambo byanyereje amafaranga ya Leta.
Yagize ati: “Hari benshi muri twe bakikije Perezida Félix Tshisekedi. Turi ibisambo. Ntacyo twakoze muri Kasai. Turi kwiyica. Twebwe abahura na Perezida, nit we tuza hano. Ni twebwe tubabaza Perezida, Perezida yakoze icyo yasabwaga, ariko hari ibisambo byinshi.”
Minisitiri Mpanda arasaba ubutabera gukurikirana abanyereza amafaranga ya Leta yagenewe kubaka ibikorwa by’iterambere, bakayasubiza aho yakuwe. Ati: “Bagomba kuvugisha ukuri, abantu bagasubiza amafaranga banyereje.”
Uyu muyobozi yakoze ubu bugenzuzi nyuma y’uruzinduko Perezida Tshisekedi amaze iminsi agirira mu gice cya Grand Kasai gihuza intara zirimo Kasai-Oriental, rwari rugamije kugenzura ibikorwa by’iterambere bimaze kubaka, bimwe muri byo nk’imihanda agasanga byaradindiye.



