Nyuma y’uko Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) ishyirwa mu majwi ko yirukanye uwahoze ari umutoza w’Amavubi Mckinstry hadakurikijwe amategeko, ubuyobozi bw’iyi Minisiteri bwavuguruje aya makuru buvuga ko bwamwirukanye hagendewe ku masezerano ku mpande zombi.

Kuvuga ko habaye kwirukanwa bidakurikije amategeko, byagarutsweho na nyiri ukwirukanwa wasohoye inyandiko avuga ko ugusezererwa kwe mu ikipe y’igihugu amavubi byakozwe mu maherere hadakurikijwe ibyari bikubiye muri Kontalo.
Umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri, Lt. Col. Patrice Rugambwa, yavuze ko uyu mutoza yirukanwe hakurikijwe ibyo amasezereno yashingiragaho.
Mu kiganiro Rugambwa aherutse kugirana na Saturday Sports kuri uyu wa gatanu yavuze ko kwirukana Mckinstry byari bikubiye mu masezerano yari afitanye n’iyi Minisiteri.
Yagize ati”Mu masezezerano ye, hari harimo ingingo ivuga ko azabura akazi ke igihe cyose, mu gihe Amavubi atitwaye neza ngo hagaragare umusaruro,none namwe murabona aho yasize ikipe. Ibyo byari bihagije rero ngo amasezerano aseswe”.
Saturday Sports yavuganye na Mckinstry ngo agire icyo avuga kuri ibyo , maze avuga ko ntacyo yakongeraho gitandukanye n’inyandiko yatanze mu cyumweru gishize.
Uyu mugabo byatangajwe ko yirukanwe ku wa kane w’icyumweru gishize,ahanini bikavugwa ko yazize ko ikipe y’amavubi yasubiye inyuma cyane ku rutonde rwa FIFA rwakozwe mu ntangiro z’uku kwezi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mckinsitry yatangiye gutoza Amavubi ari ku mwanya wa 68 ku isi asimbura Stephen Constantine, aza kwirukanwa iyi kipe igeze ku mwanya wa 121.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


