Abashinzwe abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika barashe umuntu muri Minneapolis, abayobozi baho bagaragaje ko ari uwitwa Alex Pretti w’imyaka 37, umuturage wa Amerika.
Abayobozi ba Leta ya Minnesota n’abayobozi ku rwego rw’igihugu barimo gutanga inkuru zivuguruzanya ku bihe byabanjirije iyicwa rya Pretti, ibi bikaba bibaye mu gihe kitarenze ibyumweru bitatu undi muntu witwa Renee Good arashwe n’umukozi w’urwego rushinjwe abinjira n’abasohoka muri uyu mujyi wa Minneapolis.
Umunyamabanga ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (Homeland Security), Kristi Noem, avuga ko abakozi barashe “amasasu birwanaho” nyuma y’uko Pretti “ashatse kubasagarira”, mu gihe Guverineri wa Minnesota, Tim Walz we avuga ibitangazwa n’abayobozi ku rwego rw’igihugu “ari ubuswa” kandi ari “ibinyoma”.
Umunyamakuru wa BBC witwa Tom Bateman avuga ko abigaragambyaga, bamagana ibikorwa by’ubutegetsi bwa Trump byo kwibasira abimukira hafi y’aho bamurasiye, baririmbaga izina rya Alex Pretti.
Hagati aho, Perezida Donald Trump arashinja Meya wa Minneapolis na Guverineri wa Minnesota, Tim Walz, gukangurira rubanda “kwigomeka”.
Pretti, Umunyamerika usanzwe ari umuforomo (nurse), ababyeyi be bavuga ko yari “Intama y’Imana”.


