Abakuru b’ibihugu bya Afurika bazahurira mu Nama idasanzwe ya Afurika Yunze Ubumwe muri iyi weekend, aho bazigira hamwe ibijyanye n’amavugurura y’uyu muryango amaze imyaka 2 ashinzwe Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.
Abasesenguzi barasanga Perezida Paul Kagame watumije iyi nama asigaranye igihe gito ngo atambutse ayo mavugurura agamije guhindura umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe umuryango ufite ubushobozi.
Muri Mutarama nibwo Perezida kagame azasimburwa na Perezida Abdel Fattah al-Sissi ku buyobozi bwa A.U hakaba hari impungenge ko atazabasha kurinda ayo mavugurura.
Elissa Jobson wo mu kigo cy’ubusesenguzi ku bibazo mpuzamahanga cyitwa International Crisis Group (ICG), avuga ko hari impungenge ko Misiri itazateza imbere aya mavugururwa umukuru w’u Rwanda amaze igihe akoraho.
Ati: ” Impungenge n’uko nubwo itazashaka kubigarukaho, Misiri bishoboka ko itazateza imbere ayo mavugurura .”
Kuri we, ngo iyi nama iteganyijwe kuba kuwa Gatandatu no ku Cyumweru, ku itariki 17 na 18 Ugushyingo, ngo niyo mahirwe ya nyuma yo kwemeza impinduka zishoboka mbere y’uko Perezida Kagame aha umwanya Perezida wa Misiri.
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wakunze kunengwa kugenda biguru ntege mu gufata ibyemezo no kutagira ubushobozi, mu 2016 washinze Perezida w’u Rwanda gutekereza ku mavugurura yakorwa kugirango uyu muryango ubashe kugira ubushobozi mu by’imari buzanatuma urushaho kwigenga mu bya politiki.
Iyi nkuru dukesha Jeune Afrique ikaba ivuga ko Perezida Kagame yatekereje uko ibyo uyu muryango utaho amafaranga bitari ngombwa byagabanuka nko kugabanya inama zawo na za komisiyo ziwugize. Yanasabye ko warushaho kwibanda ku mutekano, politiki no kwishyira hamwe mu bukungu.
Ariko, nyuma y’imyaka 2 n’inama 5 zimaze kuba, ibihugu by’ingenzi byinshi biracyagenda biguru ntege ndetse n’icyizere cy’uko haba amasezerano ahuriweho muri iki cyumweru bizaterwa n’abazitabira inama ya Addis Abeba.
Liesl Louw-Vaudran ukorana n’ikigo cyo muri Afurika y’Epfo, Institute of Security Studies (ISS) avuga ko umubare w’abakuru b’ibihugu bazitabira iyi nama ari wo uzagaragaza ahazaza h’izi mpinduka.
Kugeza ubu, ibihugu bya Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Botswana, Comores, Togo na Ghana nibyo byamaze kwemeza ko abakuru babyo bazitabira iyi nama, naho Nigeria na Mozambique byo bizohereza ba minisitiri b’ubanyi n’amahanga. Ni mu gihe ibindi bihugu ntacyo biratangaza.
Biravugwa ko amavugurura amwe yatangiye kwemezwa. Mu ntangiriro z’uyu mwaka abakuru b’ibihugu bya A.U bari bemeranyije hazajya haba inama imwe mu mwaka aho kuba ebyiri.
Nta kindi cyemezo kirafatwa ku byasabwe na Perezida Kagame nko guha uburenganzira Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat uburenganzira bwo kugena visi perezida wa komisiyo n’abandi bakomiseri.
Ibihugu bikomeye bya Afurika bikaba bivugwaho kugenda biguru ntege kuri iki kibazo cyo guha A.U ububasha bwo gufata ibyemezo mu mwanya wabyo nk’uko byemezwa na Liesl Louw-Vaudran.
Yagize ati: “ Nta gice na kimwe cy’ubusugire bashaka guharira Komisiyo ya A.U. baracyayibona nk’ubunyamabanga bushinzwe gushyira mu bikorwa ibyo abakuru b’ibihugu bemeje .”
Elissa Jobson we avuga ko kwifata kwa Misiri ahanini gushingiye no kuba A.U yari yanayirukanye nyuma y’ihirika ry’ubutegetsi bwazanye Al-Sissi ku butegetsi mu 2013.
Misiri rero ngo ikaba yarishyizemo ko iki cyemezo cyari cyafashwe na Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe aho kuba abakuru b’ibihugu, ari nayo mpamvu iki gihugu cyo kifuza ko iyi komisiyo yarushaho kwamburwa ububasha mu gihe perezida Kagame we ayisabira kurushaho guhabwa ububasha bwo gufata ibyemezo.
Umwe mu badipolomate bakora muri Afurika Yunze Ubumwe utarifuje ko amazina ye ajya ahagaragara, avuga ko Misiri yashyigikiye amavugurura muri Afurika Yunze Ubumwe ku mugaragaro, ariko yo ikaba yifuza ko hakwibandwa ku zindi ngingo zitandukanye n’iza Perezida Kagame nko mu bijyanye n’umutekano no kongera kubaka nyuma y’amakimbirane.
Hakaba hari impungenge ko iyi nama igiye guterana nta kizakemurirwamo, ariko ngo hari imyanzuro imwe ishobora kuzafatwa.


