Intagondwa z’Abayisilamu kuri uyu wa Gatandatu zivuganye abapolisi 13 mu gitero cyagabwe kuri bariyeri muri Sinai nk’uko byatangajwe n’abayobozi ba Misiri.
Minisitiri w’umutekano wa Misiri yavuze ko igisasu cya mortier cyikubise kuri bariyeri, yari iri hafi y’umurwa mukuru wa Sinai y’Amajyaruguru, El-Arish.
Umutwe wa Islamic State wigambye iki gitero ariko wo uvuga ko wohereje umwiyahuzi witurikirijeho igisasu ari mu modoka ageze kuri iyi bariyeri. Islamic State ikaba yaranigambye igitero nk’iki muri Mutarama muri El-Arish rwagati, igitero cyahitanye byibuze abapolisi batanu.
Iki gice cya Sinai kimaze iminsi cyibasiwe n’ibikorwa by’iterabwoba byatangiye gukaza umurego mu 2013 nyuma y’imyigaragambyo ikomeye muri Cairo yaje no gutuma igisirikare gihirika perezida Mohammed Morsi ku butegetsi.
Kimwe mu bitero bikomeye cyabereye muri Sinai n’igihe intagondwa zahanuraga indege y’u Burusiya mu Ukwakira, abantu 224 bari bayirimo bakahasiga ubuzima. Icyo gohe igice cya Islamic State gikorera muri Sinai nabwo kigambye iki gitero.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



