Misiri: Umukinnyi wa filimi , Rania Youssef, ashobora gufungwa imyaka 5 azira imyambarire

Sangiza iyi nkuru

Umukinnyikazi w’amafilimi wo mu gihugu cya Misiri muri Mutarama azatangira kwiregura mu rukiko azira kwambara ikanzu ibonerana mu ruhame ubwo yari yitabiriye muri iki cyumweru Iserukiramuco rya cinema rya Cairo (Cairo film festival).

Rania Youssef yagaragaye ubwo iri serukiramuco ryasozwaga kuwa Kane ushize yambaye ikanzu yirabura ariko ibonerana amaguru ye n’amatako byose bigaragara.

Ibi rero byatumye abanyamategeko babiri bo mu Misiri bahita bamurega bamushinja ibikorwa by’ubushotoranyi buganisha ku mibonano mpuzabitsina, ibirego bishobora gutuma amara imyaka isaga 5 muri gereza mu gihe yaba ahamwe n’icyaha.

Ikirego cya mbere cyo guta umuco cyatanzwe n’umunyamategeko Amro Abdelsalam naho icya kabiri gitangwa na samir Sabri, undi munyamategeko nawe uzwiho kujyana ibyamamare mu nkiko.

Sabri akaba yabwiye AFP ko uko Youssef yagaragaye bihabanye n’indangagaciro, imico n’ubweramutima by’abanyamisiri, kubw’ibyo akaba yarasebeje izina ry’iri serukiramuco n’iry’abagore b’Abanyamisiri by’umwihariko.

Iyi myambarire ya Youssef kandi ngo yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga. Youssef nawe amaze kubona byakomeye yasabye imbabazi abarakajwe n’uko yari yambaye abinyujije kuri twitter.

Ati: “ Nshobora kuba narabaze nabi ubwo nahitagamo kwambara iyi kanzu. Bwari ubwa mbere nyambaye kandi sinari nabonye ko yateza uburakari bwinshi ,”

Yakomeje avuga ko kandi yemera indangagaciro barerewemo muri sosiyete y’Abanyamisiri.

Mu mwaka ushize, undi mugore w’umuririmbyikazi yakatiwe imyaka 2 y’igifungo ku cyaha nk’iki Youssef ashinjwa, no kubera video ishotorana yari yashyize ku karubanda. Iki gihano cyaje kugabanwaho umwaka umwe nyuma yo kujurira.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *