Misiri yiyemeje gusana bimwe mu byo ingabo za Israel zangije muri Gaza

Sangiza iyi nkuru

Leta ya Misiri kuri uyu wa 18 Gicurasi 2021 yatangaje ko izifashisha miliyoni 500 z’amadolari ya Amerika, isana ibikorwa byo mu mujyi wa Gaza muri Palestine bikomeje gusenywa n’ingabo za Israel.

Byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’iki gihugu, nyuma y’inama Perezida Abdel Fattah al-Sissi yari amaze kugirana na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron n’Umwami Abdullah wa Jordania, cyarebanaga n’ibitero ingabo za Israel n’abarwanyi b’umutwe wa Hamas bakomeje kugabanaho.

Mu bufasha Misiri izaha Gaza harimo no kuyoherereza ibigo bishinzwe ubwubatsi, bizakora imirimo yo gusana ibi bikorwa byangizwa.

Ku wa Mbere w’icyumweru gishize ni bwo ingabo za Israel zatangiye kurasa za misile ku nyubako zikomeye mu mujyi wa Gaza, zivuga ko zikoreramo ibiro bya Hamas.

Zarashe muri Gaza nyuma ya za roketi Hamas yari imaze kurasa mu mijyi ikomeye muri Israel nka Yerusalemu na Tel Aviv, kugeza ubu intambara ikaba ikomeje.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bivuga ko inyubako zigera kuri 450 zasenywe mu buryo bukomeye, zikaba zirimo ibitaro bitandatu n’ibigo nderabuzima.

Kuva icyo gihe kandi, abaturage bagera ku 52,000 barahunze, barimo 47,000 bahungiye mu mashuri yubatswe n’Umuryango w’Abibumbye.

Leta ya Misiri iherutse gutangaza ko igiye kohereza imbangukiragutabara (ambulances) zo gutwara ku bitaro abakomeje gukomerekera muri ibi bitero.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *