Miss Anastasie ntiyumva kimwe na Miss Igisabo kubyo aherutse gutangaza

Sangiza iyi nkuru

Mu minsi ishize nibwo Miss Hirwa Honorine wamamaye nk’igisabo ubwo yari mu marushanwa y’ubwiza umwaka ushize 2017 yatangaje ko ariwe Miss ukunzwe w’ibihe byose ntawamusimbura kuri uwo mwanya. Gusa Miss Umutoniwase Anastasie watowe kuri uwo mwanya mu mwaka wa 2018 ntiyemeranya nawe kuri iyi ngingo. 

Mu kiganiro uyu nyampiga uhiga abandi mubakunzwe n’abantu benshi  bakunze guha inyito mu ndimi z’amahanga nka (Miss popularity) Umutoniwase Anastasie yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko mugenzi we Hirwa Honorine  wamamaye nk’igisabo yavuze ko wenda ariko abyumva kuko ntawudasimburwa.

Yagize  ati”oooh urebye ntanubwo nigeze mbyumva sinzi niba aribyo….buriya se byaba aribyo bon Biterwa n’amaranga mutima y’umuntu we niba ariko abibona ni kugiti cye ariko barasimburana abandi bakaza”

Uyu nyampinga atangaje ibi nyuma yaho Miss Igisabo yatangaje ko ari we Miss igisabo w’ibihe byose ntawamusimbura.

Yagize ati”…yego ndi igisabo na n’ubu ndacyabishimangira”.

Anastasie Umutoniwase, yamamaye igihe yategaga ipikipiki ubwo yerekezaga mu mwiherero  mu gihe abandi bari bateze imodoka,  Kuri ubu n’umworozi w’inkoko dore ko  ubu afite inkoko makumyabiri

anasta
Byari ibyishimo kuri uwo munsi
ategamoto
Miss Anastasie yitegeye moto kimwe mu bintu byatumye avugwa cyane
igis 1
Ubwe niwe wamwiyambikye ikamba ryemeza ko ari Miss ukunzwe
igisabo
Miss Honorine ati”ni njye miss wibihe byose”
umutoniwase anastasie
Miss Anastasie ubwo yemererwaga gukomeza mu kiciro gikurikira

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *