Umwimana Chantal, ni umubyeyi wa Nyampinga w’u Rwanda, Iradukunda Liliane, avuga ko amaranye imvune amezi agera muri arindwi ariko uyu mukobwa we akaba aheruka kumusura ubwo yari agikora impanuka.
Atuye mu mudugudu wa Gacaca, Umurenge wa Rwampara, Akarere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, akaba atunzwe n’akazi avuga muri ubu buryo ‘Nkora utuntu two gucuruza inkweto, ncuruza imyenda, ni ibyo nkora’.
Aganira na Inyarwanda Tv ubwo yamusuraga mu rugo, uyu mubyeyi yavuze ku mvune yagize mu kwezi kwa Gatanu umwaka ushize, hakaba hashize amezi arindwi arengaho iminsi, umukobwa we Iradukunda akaba yaramugezeho rimwe gusa.
Yagize ati “Nakoze accident (impanuka) ndi muri Uganda, nyuma yaho ndongera ndatsikira hagati ahangaha [yereka umunyamakuru bari mu rugo] manuka mu rugo bikomeza imvune yanga gukira, ubu ndimo ndivuza”.
Abajijwe uburyo Iradukunda amurwazamo, yabanje gukubita agatwenge, asubiza agira ati “Ntabwo andwaza, nta nubwo abiziho cyane, aheruka mvunika,… Navunitse mu kwezi kwa Gatanu, ku itariki ya 18 [umwaka 2018], maze kuvunika ndembye cyane yabibonyeho, gusa nyuma yaho ntabwo yigeze amenya niba narakize cyangwa niba ntarakize”.
Umunyamakuru amubajije icyaba kihishe inyuma y’uyu mubano wabo nk’umubyeyi n’umwana, ku buryo yaba amaze igihe kirekire gutya atazi uko umubyeyi we amerewe, yasubije ati “Hagati aho yagiye agira akazi kenshi wenda bigatuma tutabasha guhura”.
Uyu mubyeyi uganira ubona atuje cyane, yanaseka akamwenyuramo gake, ashimangira ko kuva umukobwa we yaba nyampinga w’u Rwanda, byatumye batongera kubonana cyane, gusa akizera ko namara gusimburwa wenda bazongera kubonana nkuko byari bisanzwe.
Ati “Wenda ahari nyuma narangiza kuba nyampinga tuzabona igihe kinini cyo kuganira”. Umunyamakuru arabaza “Ubona kuba nyampinga byaramugutwaye cyane? Umubyeyi arasubiza ati “Cyane [araseka], cyane, ntabwo mubona nkuko bikwiriye, mbona ahuze, mbona ahuze cyane”.
Mu gushaka kumenya icyo Miss Iradukunda abivugaho, ubwo Bwiza.com yamuhamagaraga ku murongo wa telefoni ye igendanwa, yavuze ko muri aka kanya nta byinshi yabitangazaho. Agira ati “Nta kintu nahita mbitangazaho, nzabitangariza hamwe, nzabaha feedback yabyo nyuma”.
‘Rwanda Inspiration Back Up’ ifite mu nshingano gutegura irushanwa ryo gutora ba nyampinga mu Rwanda, Bwiza.com yagerageje guhamagara, umuyobozi wayo ku murongo wa telefoni ngo imubaze kuri iyi myitwarire ya Iradukunda, iramubura.
Umuyobozi ushinzwe ishami ry’Umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Dr Nzabonimpa Jacques, abajijwe kuri iyi myitwarire ya Nyampinga w’u Rwanda, yasubije agira ati “Ntabwo nkitangira interview kuri telefoni”.
Iradukunda Liliane yavutse ku wa 18 Nzeri 1999, akaba umwana wa Karindwi mu muryango. Afite uburebure bwa 1.70 cm, yambitswe ikamba rya nyampingwa w’u Rwanda, ku wa 24 Gashyantare 2018.




