Miss Rwanda 2018, Iradukunda Liliane, kuri uyu wa Kabiri, itariki 06 Ugushyingo yakiriwe na minisitiri wa siporo n’umuco, Nyirasafari Esperence mu biro bye asabwa kuzahagararira igihugu neza mu Bushinwa.

Mu mubonano we na minisitiri w’umuco, Miss Iradukunda Liliane yahawe impanuro zizamufasha mu marushanwa ya Nyampinga w’Isi 2018 (Miss World 2018) agiye kwitabira azabera mu Mujyi wa Sanya mu Bushinwa mu kwezi gutaha.

Nyuma yo guhabwa impanuro, Miss Rwanda 2018 yashyikirijwe Ibendera ry’Igihugu nk’ikimenyetso cy’uko mu marushanwa agiyemo azaba ahagarariye u Rwanda, naho Minisitiri Nyirasafari amusaba kuzahagararira igihugu neza.

Biteganyijwe ko amarushanwa ya Miss World 2018 azaba abaye ku nshuro ya 68 azabera mu Mujyi wa Sanya mu Bushinwa kuwa 08 Ukuboza 2018. Manushi Chhillar ukomoka mu Buhinde wabaye Miss World 2017 akaba azaha ikamba uzamusimbura nyuma y’iki gikorwa.

Muri Werurwe 2018 nibwo Perezida wa Miss World, Julia Morley yasinyanye amasezerano na Jiajun Li, perezida wa New Silk Road ngo azongere yakire icyiciro cya nyuma cya Miss World mu Bushinwa muri uyu mwaka.

Aya marushanwa biteganyijwe ko azaba ahanganiyemo abantu 118.


