Miss Nishimwe Naomie yitandukanyije n’abategura Miss Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2020, Nishimwe Naomie, yatangaje ko atazakorana na Rwanda Inspiration Back Up iri mu bategura Miss Rwanda, mu bijyanye no gushyira mu bikorwa inshingano umushinga we.

Ibi uyu mukobwa yabitangaje mu itangazo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Werurwe uyu mwaka.

Miss Naomie, yavuze ko ibijyanye n’inshingano ze n’imishinga ye azabyifasha ku giti. Yagize ati” Ndashaka kumenyesha abantu ko Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie, ari we ufite mu nshingano ibijyanye no gucunga inshingano ze, umushinga we, ibikorwa bitandukanye n’aho azagaragara nka Nyampinga w’u Rwanda 2020.”

Agaruka ku mpamvu yahisemo kudakorana na Rwanda Inspiration Back Up, Miss Naomie yavuze ko yabikoze kugira ngo azabashe gushyira mu bikorwa umushinga we wo guteza imbere ubuzima bwo mu mutwe, binyuze mu kurwanya agahinda gakabije.

Cyakora cyo Miss Naomie yongeyeho ko azakomeza gukorana na Rwanda Inspiration Back Up nk’uko amategeko agenga Miss Rwanda abiteganya.

Kuva muri 2013 Rwanda Inspiration Back Up yari ifite inshingano zo kwita ku nyungu za ba Nyampinga w’u Rwanda.

Miss Naomie si we wa mbere wanze gukorana na kiriya kigo, kuko nka Kundwa Doriane wabaye Miss Rwanda muri 2015 yashwanye na cyo bikarangira badakoranye.

Nta we uzi neza izindi mpamvu zihishe inyuma y’izo Naomie yagaragaje, gusa birashoboka ko hari ibyo yanenze mu mikorere ya kiriya kigo byatumye ahitamo gushyira mu bikorwa umushinga we nta bufasha agisabye.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *