Miss Rwanda 2016 yabeshye amanota yagize mu kizamini cya Leta

Sangiza iyi nkuru

Ubwo yari mu marushanwa ya Miss Rwanda 2016, yabeshye amanota yagize mu bizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye agamije kugaragaza ubuhanga adafite kugira ngo agaragaze ko ariwe muhanga urusha abandi ba nyampinga bari kumwe.

Bwiza.com
Nyampinga Mutesi Jolly ngo yabeshye amanota yagize mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye

Ibi ni ibyatangajwe na Niyonzima Elier Sando wari Manager wa Miss2016 Mutesi Jolly ubwo bari bootcamp. Sando avuga ko ikinyoma cyo kubeshya amanota yagize cyakozwe na Prince Kid wari ugamije kugaragaza ko Mutesi Jolly arusha abandi ba nyampinga bose ubwenge.Ngo iyi kata yari kumufasha gutuma yizerwa bikamuviramo gutorwa.
Sando
Sando yamennye amabanga ya kata

Sando ati “ Ubwo amanota y’abanyeshuri yasohokaga nabajije Maman Jolly ayo Jolly yagize ambwira 52, mpita mbyandikira Prince kid kuri whatsaap kuko nacyekagako bashobora kumwongerera amanota babeshya ngo bamugaragaze nkumuhanga uruta abandi . ibyo nirindaga byaje kuba dusanga kuri Twitter na website ya Miss Rwanda batangaje ko Jolly yarushije abakobwa bose bari muri bootcamp ko yagize 2016 byaraturenze ,na bamwe bo muri familly ya Jolly birabarenga ariko ndababwira ngo izo ni za Kata, mwareba nka Instagram ya Jolly kuri @Mutesi_Jolly hariho aho ashimira abantu ababwira amanota yagize 52 we yavugishije ukuri ngo amanyanga bari kumukorera bamugira igitangaza ngo atazamukoraho”
Bwiza.com
Prince Kid ngo yabeshye amanota ya Miss Mutesi Jolly

Sando yemera ko nawe yakoze amakosa yo kubeshya amanota ya Mutesi Jolly agamije kugira ngo uwo yari ashinzwe kwamamaza atsinde. Akaba asaba imbabazi agira ati” nanjye naje kwisanga nakoze iryo kosa ryo kubeshya ngo yagize 67 ariko rwari mu rwego rwo kwirinda amatiku ashobora kuvuka , ndasaba Imbabazi abantu nabeshye nanjye kwari ukurengera inyungu za Jolly ku makosa yakozwe nabo Muri Rwanda inspiration batangaje ibintu batazi.”
Ibi byose bitangajwe nyuma y’aho Sando yari yizeye ko azakomeza kumubera umujyanama ariko nibyamuhira kuko Prince Kid uyoboye Inspiration Back Up yahise amwijyanira inyungu yagombaga gukura kuri Mutesi zirabura nawe atangira gushyira hanze amanyanga yakozwe kugira ngo atsindire Miss Rwanda 2016.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *