Miss Sepetu arahakana ibyo gushakira urubyaro mu bapfumu

Sangiza iyi nkuru

Umunyamideli Wema Sepetu wujuje imyaka 30 y’amavuko, aravugwaho kwitabaza abapfumu mu rwego rwo gushaka uko yabona urubyaro ariko akabihakana.

Iyi ni inkuru ikomeje kuvugwa cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, ko Sepetu yagiye gusura umupfumu, ibintu ahakana yivuye inyuma ko akorana n’abaganga ba kizungu.

Wema arahakana aya makuru, akemeza ko ativuza mu bapfumu, ati “Ntabwo ari ukuri, maze igihe kirekire mbonana n’abaganga  (Gynécologues) muri Kenya, ni abahanga kurusha aba hano (Tanzania) kugeza ubwo bantangarije ko ikibazo gikomeye bahitamo kunyohereza mu Buhinde ».

Ni byinshi byamvuzweho ariko ntabwo nigeze njya mu bapfumu kugaragaza ikibazo cyanjye “. Akomeza avuga ko yagiye afata imiti y’imifuragiro ndetse n’iya kizungu ariko ko atigeze akorana n’abapfumu.

Nk’uko ikinyamakuru Ghafla kibitangaza, ngo muganga w’aho yivuriza mu Buhinde yamutangarije ko ikibazo yari afite cy’umura kizakira akaba yabona urubyaro.

Wema Spetu yabaye Miss Tanzania mu mwaka wa 2006, yakundanye n’abasore benshi ariko bagakorana imibonano mpuzabitsina ariko ntabone urubyaro, ubu akaba akataje ashakisha umuvuzi hirya no hino ku Isi wamufasha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *