Miss Sonia yahaswe ibibazo ku mpano y’umuturirwa yahawe mu 2003

Sangiza iyi nkuru

Umukinnyi wa filimi w’Umufaransakazi ukomoka mu Rwanda, Sonia Rolland yahaswe ibibazo ku muturirwa ufite agaciro k’amayero arenga amafaranga y’u Rwanda miliyoni 900 yahawe na Omar Bongo Ondimba wayoboye Gabon kuva mu 1967 kugeza mu 2009.

Nk’uko igitangazamakuru Libération cyabivuze kuri uyu wa 29 Werurwe 2021,Bongo yahaye Sonia iyi nyubako iherereye mu gace kitwa 16eme Arrondissement mu Mujyi wa Paris, nk’impano mu mwaka w’2003.

Sonia yabaye Miss w’u Bufaransa mu mwaka w’2000, nyuma atangira kujya ashyigikira amarushanwa y’ubwiza mu bihugu bitandukanye, muri ibyo bikorwa ahuriramo n’umufasha wa Omar Bongo witwa Edith Lucie Bongo.

Nyuma Sonia yaje guhura na Perezida Bongo ubwe, ari bwo yaje kumuha iyi mpano y’umuturirwa.

Muri iki gihugu ubwo hatangiye gukorwa iperereza ku mutungo w’igihugu Omar Bongo n’umuryango we baba baranyereje, ni bwo iyi nyubako ya Miss Sonia yaje kurebwaho.

Miss Sonia ubu ufite imyaka 40 y’amavuko ubwo yabazwaga n’Urwego rw’u Bufaransa rushinzwe iperereza ku byaha by’imari muri Mutarama 2021, ntabwo yigeze ahakana ko Bongo yamuhaye uyu muturirwa.

Yavuze ko kandi ubwo yahabwaga iyi mpano, atari azi ko yaba ihuye n’inyerezwa ry’umutungo w’igihugu ryakozwe n’umuryango wa Omar Bongo. Ikindi yavuze ngo ni uko mu mwaka w’2003 ubwo yahabwaga iyi mpano, yari akiri muto ku buryo atagombaga kuyanga. Icyo gihe yari afite imyaka 22 y’amavuko.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *