Anita Fabiola, umunyamakuru mu gihugu cya Uganda wanacyambariye ikamba nk’igisonga cya mbere cya nyampinga, kuri ubu akomeje kuvugwa mu binyamakuru bitandukanye nyuma yaho ashyiriye amafoto ku Karubanda asa nk’ashotora abagabo.

Ikinyamakuru howwe.bi cyo muri Uganda cyo gitangaza ko ari amafoto ya Fabiola yambaye ubusa, gitangaza ko aya mafoto y’uyu mukobwa yavugishije amangambure abagabo benshi basanzwe bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga (followers).
Gikomeza kivuga ko aya mafoto yabangamiye abagabo benshi kugera aho kwica itegeko rigira riti “Ntuzifuze umugore wundi” rigaragara mu icumi y’Imana ku bayemera.

Si ubwa mbere Miss Fabiola ashyize hanze amafoto nyuma akavugisha benshi, tariki ya 30 Werurwe 2016, nibwo yagaragaje ikimero ubwo yari ku mazi “Paradise Island” yambaye utwenda bogana (Bikini), amafoto ye akwirakwizwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Mu mwaka w’2014, nibwo Fabiola yabaye igisonga cya mbere cya Miss Uganda ari nabwo yarushijeho kumenyekana, ubu akaba akora ibiganiro kuri Televiziyo imwe muri Uganda ndetse ibiganiro bye bigakundwa.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo ikinyamakuru Chimpeports cyatangaje inkuru aho se wa Fabiola yashimaga Imana ko umwana we (Fabiola) yigobotoye ingoyi y’ubusambanyi, abivuga nyuma y’amakuru yavugaga ko uyu mukobwa yari agiye gukundana n’umunywi w’ibiyobyabwenge akaba n’umucuruzi wabyo.
Uyu munywi w’ibiyobyabwenge akaba yari amaze iminsi atangaje urutonde rw’abakobwa b’ibyamamare yaryamanye anashyiramo Fabiola, gusa uyu mukobwa we agahakana ko bataryamanye ari nabyo se yashingiragaho avuga ko umwana we wanze gukundana n’uwo mugabo yarokotse.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theoneste@Bwiza.com


