Miss Wema Sepetu na Zari basangiye umugabo, Ese igihe kizagera bacudike?

Sangiza iyi nkuru

Zari Hassan na Miss Wema Sepetu wa Tanzania (2006) bagiye bagaragaza ukutumvikana hagati yabo ahanini bapfa umugabo, kuri ubu abafana babo ntibategereje ngo igihe kizagere biyunge ahubwo nibo barimo gushaka kubunga bifashishije amafoto.
Ikinyamakuru Ghafla cyo muri Tanzania gitangaza ko abafana b’aba bombi [Zari&Sepetu] bakomeje kugenda begeranya amafoto yabo bari mu munezero, utashishoje neza ukaba wakeka ko ari amafoto y’umwimerere.
we
Nabo ubwabo uko bazagenda babona aya mafoto, ngo bishobora kuzabanezeza bityo nyuma nabo bakazagira umutima mwiza wo kumva bababarirana ndetse bakaba banakwicara ku meza amwe basangira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bifashishije imbuga nkoranyambaga, Sepetu na Zari bagiye bahangana baterana amagambo. Nta kindi bapfuye ni umusore Diamond ubu umaze kubyaza Zari abana babiri.
Ubwo Daimond yari amaze gushwana na Wema Sepetu, nibwo uyu mukobwa yakajije umurego amusebya avuga ko atabyara, ko imyaka bamaze bakundana by’umwihariko banaryamana, uyu musore aba yaramuteye inda.
wemazari
N’ubwo ubu Zari ari we ubana na Diamond, bigaragara ko Zari na Sepetu basangiye umugabo, kikaba ari nacyo bagiye bapfa kugeza n’ubu nta n’umwe ucira undi akari urutega.
Umuhanzi Diamond wabaye imbarutso yo gushwana kw’aba bagore babiri, yigize nka sibindeba, amakimbirane yabo nta kintu na kimwe ashobora kuyavugaho, yararuciye ararumira kuko azi ko ariwe kibazo cy’umubano wabo.
Icyo Diamond akora ni ukurata ubwiza Zari ubu umaze kumubyarira abana babiri, babana nk’umugabo n’umugore, akirinda kugira icyo avuga kuri Sepetu nubwo nta wavuga ko bagiranye ibihe bibi ubwo urukundo rwabo rwagurumanaga.
Uku guhuza udufoto twabo niho abafana bateze igisubizo cyiza cyo kunga abo bagore bose bafatwa nk’ibyamamare muri aka karere ku bw’ibikorwa byabo birimo umuziki, cinema ndetse n’ishoramari.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theoneste@Bwiza.com
 
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *