Niba hari ikintu kitajya cyoroha mu Rwanda ni ukuvuga ku kibazo cy’amoko kubera uburemere bwacyo n’umwanya gifite mu mateka y’igihugu bishobora gutuma ubivuzeho aregwa ingengabitekerezo ya Jenocide ari nabyo bitera benshi kudahangara kubivugaho. Aha umuntu akaba yakwibaza ko niba ubumwe n’ubwiyunge bwarageze ku ikigero cya 95% nkuko byavugwaga ko kizahagera mu 2017, ese ingengabitekerezo yagaragaye muri MissRwanda ntikwiye kubera igipimo abashakashatsi n’abafite mu inshingano Ndi umunyarwanda na gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside ?
Natangira mvuga nti , mu Rwanda ntibyoroshye kuvuga amoko, kuko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, hagiyeho gahunda zo kwigisha gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge bityo ntamuntu watekerezaga ko nyuma y’imyaka 25 wakumva hari abakibigenderaho duhereye k’ubushakashatsi bwagiye bukorwa. kuvuga umuhutu, umututsi cyangwa umutwa, ukavuga abavuye mu karere aka n’aka cyangwa igihugu iki n’iki bishobora kutaguhira bikakubera bibi ukaba wanarya uburoko kuko bitemewe kuvugwaho mu gihugu. Abantu bagatinya kubivugaho mu ruhame ariko bakwiherera bakabivugaho cyangwa batanabivugaho bakabitekerezaho.
Umuyobozi ashyirwaho yaba uw’inzego za leta cyangwa umushumba w’itorero ntibibuze abantu kwibaza ibyo bibazo. Mu Rwanda kirazira kubivuga ariko kubitekereza mu mitima sinzi ko kubirwanya mu Rwanda ari ikintu cyoroshye. Ubu buryo u Rwanda rwahisemo rushingiye ku mateka ya Jenocide yarubayemo muri 1994, mu rwego rwo gukangurira abanyarwanda kutibonamo amoko ahubwo bakibonamo ubunyarwanda mbere ya byose.
Umuntu akaba yakwibaza niba uko guhitamo kwaratanze uwuhe musaruro, uko waba ungana, n’ibipimo bibyemeza! Nta bisubizo umusomyi w’iyi nkuru agomba kwitega kuri ibyo bibazo nibajije kuko burya ibintu bibera imbere mu mitima bishingira kumarangamutima utapfa kubisubiza utabikoreye ubushakashatsi nubwo nabwo utapfa kwizera ibyabuvuyemo bitewe nawe icyo uricyo kuko ibibazo ( questionnaire) bishobora gutegurwa n’ufite nawe amarangamutima ashingiye kuri ayo mateka mabi, bikaba byamutera kubona ibisubizo bitizewe ( biased results)!
Ibyamarangamutima kandi ntiwabikoraho ubushakashatsi bwizewe kubera iyo mpamvu mvuze, no kuba amarangamutima adafatika nko kuba wabara inka zatanzwe muri gahunda ya girinka munyarwanda, one laptop per child, abana bagwingiye n’abarwaye bwaki, abarwaye amavunja, kumenya umubare w’abanduye agakoko gatera sida n’ibindi byinshi nk’ibyo.
Gupima amarangamutima bisaba kwitonda, kwirinda guhubuka no kwirinda kwijandika mu bushakashatsi nk’ubwo, uhenganye cyangwa ubogambye ugakora icyo Karl Marx yise kurebera kure igikorerwaho ubushakashatsi ( distanciation de l objet d’ étude), nko kukizibukira kugira ngo ucyigeho neza.

Birumvikana ko ari ibintu bitorishye! Nari mvuze ko u Rwanda aribwo buryo rwahisemo kureba ibibazo by’amoko nayo acyibazwaho byinshi ntibivugweho rumwe nubwo abantu babiceceka kubera gutinya za ngaruka navuze hejuru. Ese umuntu yiyumvamo koko kuba umugesera, umunyiginya, umusindi, umuturagara, umukatsa, umuhumuro, umusango, umweneyuhi, umukono, umuha cyangwa se andi moko nk ayo? ese koko abanyarwanda bamaze kumva ko ubwoko bwabo ari ubunyarwanda? nanjye ndimo kubaza nka mwalimu kuko umunsi umwe ndi kumwe n’ubuyobozi wanjye icyo gihe umuzungu yadutunguye mu biro bye tumaze kumwibwira abo turibo maze ikibazo yakurikijeho ngo ” muri abahutu cyangwa muri abatutsi? ” Twembi twasubije ko turi abanyarwanda! umuzungu azunguza umutwe biramucanga.
U Burundi bwo bwahisemo indi nzira bw’uko bufata ikibazo cy’amoko. Ntibigora umurundi kukubwira ko ari Umuhutu cyangwa Umututsi cyangwa umutwa. Ari uburyo bw’u Rwanda ari n’ubw’u Burundi n’ubuhe bukwiriye mu gusubiza iby’abantu bibaza ku moko cyangwa byatumye habaho ubumwe n’ubwiyunge mu buryo bufatika?
Ngarutse ku mutwe w’inkuru aho nsa n’uwibaza niba ibyabaye muri miss Rwanda 2019, nkibaza niba umuntu atabikuramo isomo nk’igipimo gikomeye cy’aho tugeze muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge. Ayo matora yavuzweho byinshi cyane na nubu bikivugwa. Sinabikurikiranye cyane ariko hari ibyagiye binkangura nk’itangazo rya komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenocide, ibyavuzwe na komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, n’ibindi byinshi byagiye byandikwa ku mbuga nkoranyambaga birebana n’ayo matora.
Byarankanze nsanga kubera ibyo nisomeye, tugikeneye ubuhwituzi kandi inzira iganisha ku bumwe n’ubwiyunge ikiri ndende. Si ugukabya ariko ni uko muri ayo matora habayemo kurengera no kugaragaza cyane ya marangamutima nerekanye hejuru. Hari igihe nanjye nari hafi gutwarwa nayo kubera umwana w’aho nkomoka! hari abantu batwawe nayo nkanjye kubera kuba baturuka ahantu hamwe n’umu miss uyu cyangwa uriya. Nubwo ibyo atari bibi ahandi byazambye bitewe n’abantu bagaragaza gushyigikira bifashishije amoko nkuko byagendaga bigaragara ku mbuga nkoranyambaga.
Iyi myumvire rero niyo nsanga igaragaza ishusho y’uko hari abantu batari bake iby’ubumwe n’ubwiyunge bitarabacengeramo ngo bahinduke. Njye ngera kure mu mitekerereze yanjye kuko mbibonamo ko hari abakibura ” maturité politique” cyangwa icyo nakwita ” culture politique”! Byombi birakenewe mu buzima bw’igihugu, ubuzima bw’abaturage kugira ngo babashe kwihitiramo (gutora) badashingiye ku marangamutima. Gutora umuntu bigakorwa kubera ibitekerezo byiza utorwa yabagejejeho ( political programme, ideology) aho kumutora cyangwa kumufana kubera emotions, sentiments! Nshingiye kuri ibyo nisomeye byabaye muri miss Rwanda ese ntibigaragaza neza ko hari byinshi bigikenewe gukorwa muri urwo rwego?
Mu gihe nta mahame asobanutse agaragaza neza ibyashingirwaho byatuma amatora akorwa mu buryo budateje impagarara, hakwiriye gukumirwa ibyatuma hari ibyafasha abatora bishingikirije amarangamutima kuko budashobora gutanga ibisubizo byizewe. Niba kandi bigaragara ko amatora yateye ikibazo kubera ibyo by’amoko, nshingiye ku buremere bifite ( sensibility) kuko bibangamira inzira y’ubumwe n’ubwiyunge ibya MissRwanda byavaho burundu kuko hari n’ahandi henshi mu bindi bihugu bidakorwa. Niba kandi binakozwe nihanozwe uko byakirwa neza, n’abatora bashyire mu gaciro birinde gukururwa n’ubuhutu, ubututsi cyangwa ubutwa dore ko hari n’abavanze ( Hutsi na Tsihu) bo batavugwa kandi nabo ari bene kanyarwanda.

Nshingiye ku kiganiro cyakozwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), Fidèle Ndayisaba, mu mwaka 2016 ubwo yaganiriza inzego za Leta n’abikorera yavuze ko igipimo cy’Ubumwe n’Ubwiyunge kizagera kuri 95% mu mwaka wa 2017. Aba bari mu kiganiro ni zimwe mu nzego za Leta, abikorera, abanyamadini n’imitwe ya Politiki, cyabaye tariki 11 Gicurasi 2016, aho bari bagamije kureba intambwe ubumwe n’ubwiyunge bugezeho, imbogamizi n’icyakorwa ngo bukomeze bujya imbere.
Ndayisaba yavuze ko ubushakashatsi bwerekana ko igipimo cy’Ubumwe n’Ubwiyunge kizamuka ku buryo bushimishije. Agira ati “Igipimo cy’Ubumwe n’Ubwiyunge cyo muri 2015 nubwo kitarajya ahagaragara, cyerekanye ko bugeze kuri 92,5% tukaba kandi dufite intego y’uko kizaba ari 95% muri 2017.”
Ibi Ndayisaba abivuga ahereye ku mibare yo muri 2010, aho igipimo cyari kuri 80%, akishimira intambwe igenda iterwa mu mibanire myiza y’Abanyarwanda. Cyakora ngo haracyari inzitizi zikigaragara zibangamira iyi ntambwe, ari yo mpamvu kwigisha bigomba guhoraho.
Ati “Haracyari bamwe mu banyarwanda bakirebera mu ndorerwamo y’amoko bo ubwabo na bagenzi babo, hari abagifite ingengabitekerezo y’amacakubiri n’iya Jenoside. Imbogamizi ziracyahari, ari yo mpamvu hasabwa ubushake bwa buri Munyarwanda kugira ngo ibi bibazo bikemuke.” Aha rero umuntu ashobora kwibaza byinshi , niba igikorwa cyo gutora Miss bizamo ivangura n’ingengabitekerezo twavuga ko iki gipimo cyageze 95% koko? Uyu muyobozi yavugaga ko kizageraho 2017. Kuki bigaragaye mu 2019 ? Nibyo kwibaza.

Nasoza nifuza kandi nisabira ko hakorwa irushanwa ry’ababi ( abadafite) uburanga, ariko bafite ubumenyi buhanitse, kimwe na miss disability, hagakorwa na ba miss banini nkuko nabibonye bikorwa muri Israel. Bisaba ingengo y’imari birumvikana ariko yashakwa niba koko bikenewe. Ikindi nsoza nibaza ministeri ibifite mu nshingano yaba yaragaragarije abanyarwanda inyungu aya matora yabamariye? Hakenewe ko amafaranga agendera muri miss Rwanda yamenyeshwa abanyarwanda ingano yayo n’inyungu bakuyemo nizo igihugu ndetse n’abanyarwanda muri rusange bafitemo zibe zizwi aho kuba buri wese asobanura ibyo yishakiye . Nihakorwe kandi assessment, isuzuma ryerekana ibyo bari bateze kuri ba miss batambutse, mu myifatire no mu mico, niba barashyize mu bikorwa ibyatumye babatora maze hafatwe ubyemezo n’ingamba maze Bamporiki akabona aho ahera.

Munyakayanza Samuel


