Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko ruheruka guta muri yombi Mitsindo Viateur wari umaze igihe atabarizwa, akaba akekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba.
Mitsindo w’imyaka 39 mu busanzwe ni umutoza w’abana mu bijyanye n’imikino ngororangingo (Acrobatie), gusa anazwi ku rubuga rwa Facebook aho akunze gutambutsa amafoto aherekejwe n’ubutumwa buzimije.
Kuva mu cyumweru gishize, ku mbuga nkoranyambaga hari hasakaye amakuru avuga ko yaburiwe irengero, ndetse benshi mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bo bakavuka ko yashimuswe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.
Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye ikinyamakuru IGIHE ko Mitsindo yatawe muri yombi tariki ya 17 Ugushyingo, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Kicukiro.
Yagize Ati “Akekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba ikorera hanze y’igihugu, ubu afungiye kuri Station ya RIB ya Kicukiro. Ntabwo yaburiwe irengero arafunzwe.”
Dr Murangira yavuze ko ubwo Mitsindo yafatwaga, umuryango we wahise ubimenyeshwa ndetse na nyir’ubwite amenyeshwa uburenganzira bwe yemererwa n’amategeko burimo kwihitiramo umwunganizi mu mategeko.

2 Responses
Mitsindo Viateur wari umaze igihe atabarizwa ari mu maboko ya RIB
Mwene nkabo batifuriza Urwanda ibyiza nigute baza kutwihishamo ngo nabatoza bacu nkurubyiruko? Baba bagamije gusenya ibyiza twagezeho nokudotobera Amateka ndasaba RIB ko yamubaza abo bakorana barihano mugihugu nabo bafatwe babiryozwe twanze agasuzuguro kabashaka kudusubiza inyuma murakoze.