Madamu Jeannete Kagame ubwo yifatanyaga n’Urugaga rw’Abagore bikorera mu Rwanda, mu gitaramo cyo kwizihiza ibyagezweho, yabasabye kuba umusemburo wo kurandura burundu amakimbirane nâihohoterwa bikigaragara mu muryango Nyarwanda.
Ni igitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Kamena 2019, Â i Kigali muri Convention Centre, gifite insanganyamatsiko igira iti âLighting the future for women entrepreneursââ, ugenekereje mu Kinyarwanda âGutegura imbere heza hâabagore bikoreraâ.
Madamu Jeannette Kagame wari umushyitsi muri iki gitaramo, yavuze ko mu myaka 25 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, abagore bagize umwanya ukomeye wo kwiyubaka no kubaka umuryango ariko ko hakiri urugendo mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyane irikorerwa abagore.
Yagize ati âIbi bigaragara cyane ku bagore bahohoterwa nabo bashakanye, kuko bigira ingaruka zikomeye ku bana, imibanire nâabandi bantu ndetse no mu mirimo yabo ya buri munsi. Mu gushaka umuti urambye wâiki kibazo, mureke twiyemeze ko buri wese agiye kuba ijisho rya mugenzi we âMy Sisterâs Keeperâ, yaba abikorera ndetse nâabafite abakoresha bashobora kuba babahohotera.

Yakomeje avuga ko kuba hari Urugaga rwâAbagore Bikorera mu gihugu, ari ugushimangira uburenganzira bafite nâurubuga bahawe nâubuyobozi bwâigihugu, bityo ko bitanga icyizere ko mu minsi iri imbere hari Abanyarwandakazi bashobora kuzagaragara ku rutonde rwâabikorera bâabagore bâindashyikirwa ku Isi.
Yabashimiye kuba barubakiye ku mahirwe bahabwa nâubuyobozi, bakaba ba Rwiyemezamirimo bafite uruhare rukomeye mu kubaka ubukungu bwâigihugu, akaba abasaba ko umwaka utaha ubwo bazongera kugira igitaramo nkâiki kuzaba ari benshi ndetse baranateye intambwe yo kujya mu bucuruzi bunini.





