Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 23 urupfu rw’uwahoze ari perezida w’u Burundi, Cyprien Ntaryamira, uwahoze ari umujyanama we mukuru, Jerome Ndiho, yavuze ukuntu yari yabanje kurusimbuka inshuro 2 hari umugambi wo kumurasira ku kibuga cy’indege cya Bujumbura, ndetse nuko Mobutu yari yamubujije kujya muri Tanzania ariko akanga akaza gupfana na Habyarimana.
Bwana Jerome Ndiho nk’umuntu wabaga hafi perezida Ntaryamira, yavuze uko mbere yo kwerekeza i Arusha byagenze muri perezidansi y’u Burundi.
Avuga ko yari ari kumwe na perezida mu ruganiriro bari kumwe n’abandi bantu bacye bari begereye perezida ubwo bajyaga kumva bakumva telephone irahamagawe. Uyu avuga ko yari umwe mu bantu bacye bari bafite uburenganzira bwo kwakira telephone ya perezida. Ngo ubwo yitabaga, yahise yumva ijwi rya perezida Mobutu wayoboraga Zaire ahita amusaba kwihangana agahamagara perezida.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Avuga ko yasubiye muri salon yongorera perezida ko mugenzi we wa Zaire ari kuri telephone, undi ahita ahaguruka vuba ajya kwitaba ariko barajyana amuha carnet asubira inyuma nk’ugiye guha umwanya umukuru w’igihugu ngo aganire na mugenzi we, ariko ageze ku muryango ngo Ntaryamira aramugarura amusaba kuguma aho. Aho rero ngo ni naho yumviye ikiganiro abaperezida bombi bagiranye.
Ese baba baraganiriye iki?
Ikintu ngo Mobutu yabanje kubuza Ntaryamira ni ukujya I Dar Es Salaam. Icya kabiri yamubwiye ngo nuko hari umugambi wo kumwica ubwe nka Mobutu, ndetse no kwica Habyarimana na Ntaryamira . icyo gihe ngo Mobutu yanamubwiye kandi ko we atazajya i Dar Es Salaam aho abandi bakuru b’ibihugu bagombaga kwerekeza kandi byari biteganyijwe ko azajyayo.
Ese perezida Ntaryamira yabyakiriye ate?
Perezida Ntaryamira ngo yabanje gushaka kumvisha Mobutu kujya muri Tanzania ariko aranga aratsemba. Ntaryamira we amubwira ko yagombaga kujyayo uko byamera kwose kuko u Burundi nabwo bwari bwatumiwe mu biganiro by’amahoro hagati ya FPR na leta ya Habyarimana.
Ese haba hari ibimenyetso byagaragaza ko hari ikintu cyenda kuba?
Buri bucye yicwa, ngo babanje gutungurwa no guterwa ubwoba no kubona indege ya perezida Ntaryamira, nayo yari mu bwoko bwa Falcon 50, igarutse i Bujumbura saa munani z’igicuku, ku munsi yiciweho. Iyi ndege rero ngo yari ikubutse I Kampala aho uwari perezida w’inteko ishinga amategeko icyo gihe, Sylvestre Ntibantunganya ndetse n’uwari minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Jean Marie Ngendahayo, bari batumiwe na perezida Museveni. Museveni ngo yagumanye aba kugeza indege igarutse i Bujumbura saa munani z’igicuku, aba ari nayo mpamvu yatumye Ntaryamira yaka lift Habyarimana arayimuha bahaguruka berekeza I Kigali.
Jerome Ndiho yabajijwe impamvu kuri iyi nshuro atari kumwe na perezida bataratanaga, asubiza ko perezida yamuhaye amabwiriza nyuma yo gusoza ubu butumwa bari bagiyemo, akamusaba kujya i Gbadolite ashyiriye ubutumwa perezida Mobutu wari wanze kujya muri Tanzania. Aha ngo ni naho perezida yamwatse isakoshi yakundaga kumutwaza bagiye mu butumwa mu mahanga, ayihereza Cyriaque Simbizi ngo wapfuye mu mwanya we.
Ese mbere hari harabayeho kugerageza kwivugana perezida Ntaryamira?
Ibi ngo byarabaye inshuro ebyiri. Mu byumweru bitatu byabanjirije urupfu rwe, ngo Ntaryamira yabonanye na Hassan Mwinyi wayoboraga Tanzania babonanira i Kigoma. Nyuma y’umubonano, ngo Mwinyi yaje kumenya abikuye ku witwa Deo Ngendahayo wari ushinzwe ubutasi mu biro bya Ntaryamira, ko indege bari bagiyemo yari guhanurwa isubiye i Bujumbura. Nubwo byari bimeze gutyo, ngo ntiyababujije gutaha.
Mu kurira indege ariko, abapilote babiri batwaraga indege ya perezida, aba Colonel babiri ngo bakomoka muri Bururi, banze kwatsa indege bavuga ko batiri zayo zashizemwo umuriro. Ariko nyamara ngo aba basirikare bari bamenye ko bagenzi babo babatanzeho igitambo ngo baze gupfana na Ntaryamira nk’uko Jerome Ndiho akomeza avuga.
Ubwo ngo byabaye ngombwa ko Ntaryamira na none asaba lift perezida Mwinyi bataha mu ndege ya perezida wa Tanzania abantu bose bari ku kibuga cy’indege ngo barabibona. Ariko icyaje gutungura abantu na none, nuko ngo mu gihe kitageze ku isaha ya ndege ya perezida abapilote bari bavuze ko batiri zashizemo umuriro nayo yahise isesekara ku Kibuga cy’indege cya Bujumbura.
Nyakwigendera Ntaryamira ntiyaba yarazize gukunda lift?
Bwana Ndiho yabajijwe niba Ntaryamira yaba yaranafashe lift mu ndege ya Mobutu asubiza ko yabikoze. Yavuze ko nyuma y’icyumweru bavuye kubonana na Mwinyi hari inama y’abakuru b’ibihugu byari bihuriye muri CEPGL yabereye i Gbadolite muri Zaire perezida Ntaryamira akajyana n’abantu be barimo nawe ubwe (Jerome Ndiho).
Ubwo ibiganiro hagati ya Mobutu, Habyarimana ndetse na Ntaryamira byarangiraga, wa muntu witwa Deo Ngendahayo wari ushinzwe ubutasi yabwiye perezida ko nasubira mu gihugu arasirwa ku kibuga cy’indege cya Bujumbura.
Kuri iyi nshuro ngo perezida Ntaryamira yatse lift indege ya Mobutu (Jumbo Jet), atahana na bamwe mu bo bari bajyanye, abandi bataha muri Falcon 50 perezida yagendagamo. Icyo gihe indege ntiyahanuwe kuko abari bafite umugambi wo kuyihanura bari babanje kubona perezida yageze ku kibuga cy’indege aje mu ndege ya Mobutu.
Tubibutse ko perezida Cyprien Ntaryamira yiciwe rimwe na perezida Juvenal Habyarimana wayoboraga u Rwanda, kuwa 06 Mata 1994 ubwo Habyarimana yari aturutse muri Tanzania mu mishyikirano y’amahoro hagati ye na FPR Inkotanyi.
Kugeza ubu ntiharamenyekana uwaba warahanuye iyi ndege yari itwaye abakuru b’ibihugu bibiri icya rimwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


