SOMALIA-SECURITY--0_1747566360798_1747566410942

Mogadishu: Umwiyahuzi yahitanye abantu 10 mu bashakaga kwinjira igisirikare

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 18 Gicurasi 2025, byibuze abantu 10 bishwe nyuma y’uko umwiyahuzi wiziritseho igisasu ateye umurongo w’abasore bari bari kwiyandikisha bashaka kujya mu gisirikare ahitwa Damanyo mu murwa mukuru wa Somaliya, Mogadishu, nk’uko abatangabuhamya babitangarije Reuters, mu gitero cyitiriwe umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab.

Bavuze ko ingimbi n’abangavu bari batonze umurongo ku irembo ry’ikigo igihe uwagabye igitero yiturikirizagaho ibisasu yari yambaye.

Kapiteni mu gisirikare wavuze ko izina rye ari Suleiman yasobanuye icyo gitero nkuko yabibonye.

Ati: “Nari ku rundi ruhande rw’umuhanda. Tuk-tuk yihuta irahagarara, umugabo avamo, yiruka agana ku murongo, hanyuma arituritsa. Nabonye abantu 10 bapfuye, barimo abinjiraga mu gisirikare n’abahisi. Umubare w’abapfuye nawo ushobora kwiyongera”.
Inkweto nyinshi zatawe hamwe n’ibisigazwa by’umwiyahuzi byagaragaye aho byabereye.
Undi mutangabuhamya, Abdisalan Mohamed, yavuze ko yabonye “ingimbi amagana ku irembo tuhanyura muri bisi”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *