Perezida Joseph kabila wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yakodesheje indege ya Congo Airways ngo ijyane abafana b’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru I Kigali bajye kuyitera ingabo mu bitugu ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya CHAN 2016, uyihuza n’ikipe y’igihugu ya Mali kuri iki Cyumweru kuri Stade Amahoro I Remera.
Aya makuru yamenyekanye nyuma y’itangazo ryaturutse muri perezidansi risomwa kuri radio na televiziyo by’igihugu nk’uko radio Okapi dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

Iryo tangazo rivuga ko indege ya A 320 ya congo airways yagombaga guhaguruka I Kinshasa ikanyura Kisangani na Goma igafata abandi bafana mbere yo kwerekeza I Kigali mu Rwanda.
Umunsi umwe mbere y’uyu mukino, abakinnyi ba Congo bakoreye imyitozo mu gitondo kuri uyu wa gatandatu ku kibuga gito cyo kuri Stade Amahoro bayobowe n’umutoza Florent Ibenge.

Uyu mutoza aravuga ko afite icyizere, agahamagarira abakinnyi be kudafata ikipe bari buhangane nk’ikipe yoroshye. Naho ku ruhande rw’umutoza wa mali, Djibril Drame we arasanga abafata Congo nk’igomba gutwara iki gikombe bibeshya.

Yagize ati: “finale ni umukino utandukanye. Kwemeza ko RDC ari yo ifite amahirwe kwaba ari ukwihuta cyane buhumyi kubera ko finale ntabwo ari umukino nk’indi. Tuzi RDC kandi turayubaha. Tuzareba ibizaba ku cyumweru” .

Vital Kamerhe wambaye t shirt iriho numero 4 na Moise Katumbi mu ikoti ry’umweru
Dusoza iyi nkuru twababwira ko umuherwe Moise Katumbi ndetse n’umunyapolitiki, Vital Kamerhe ari bamwe mu bafana b’icyubahiro bari buturuke muri congo baje gushyigikira ikipe y’igihugu ya Congo y’umupira w’amaguru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


