Mu ijambo yagejeje ku gihugu kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 3 Mutarama 2024, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Moà¯se Katumbi yashimiye abaturage ba Congo kuba baratoye cyane nubwo habaye uburiganya mu matora bwateguwe na Komisiyo Yigenga y’Amatora (CENI).
Ku bw’ibyo, Katumbi yahamagariye Abanyekongo guhaguruka bagatabara demokarasi nk’uko iyi nkuru dukesha Mediacongo.net ivuga.
Yakomeje agira ati: « Kubeshya abaturage bacu byongera gusa ikibazo gikomeye cyo kwemerwa gikomeje mu gihugu cyacu kandi bigatuma tubura ibyiringiro.
Gutabara demokarasi yacu byabaye iby’ibanze, ni inshingano, kandi sinzananirwa inshingano zanjye nk’umuturage, niyo mpamvu mbasaba kutamanura amaboko, kutemera gucika intege. »
Yongeyeho ati: “Itegekonshinga ryacu riduhamagarira kurwanya itsinda iryo ari ryo ryose ry’abantu bashaka gufata ubutegetsi, no kubugundira birengagije ubushake bw’abaturage ba Congo”.
Yashishikarije kandi sosiyete sivile n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi kudacika intege mu guharanira ubwisanzure muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Hagati aho, Moà¯se Katumbi arashinja CENI kuba intandaro y’ikibazo cyo kwemerwa n’amategeko, nyuma y’itegurwa ry’amatora y’akajagari yatangaje ko Félix Tshisekedi ari we watsinze bitari mu bushake bw’abaturage.



One Response
Moise Katumbi yahamagariye Abanyekongo guhaguruka bagatabara demokarasi
Ahubwo babe bamubitse muri kasho nkumwaka wose,uzigaragambya bakwiye kumuha isomo,ahubwo nibagane inkiko.