Inyubako nini mu mujyi wa Mombasa ho mu gihugu cya Kenya nayo yahirimye nyuma y’iminsi mike indi nyubako mu mujyi wa Nairobi ihirimye igahitana abantu basaga 40.
Biravugwa ko iyi nyubako iherereye ahitwa Nyali Centre y’amagorofa 6 yahirimye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.
Kugeza ubu nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga, ntiharamenyekana niba hari umuntu wahasize ubuzima cyangwa wakomeretse.
Abapolisi, abakozi ba Croix Rouge n’abakozi b’ikigo cy’igihugu cy’ubwubatsi bakaba bageze ahabereye iyi mpanuka mu rwego rwo gukora iperereza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com






