MonkeyPox indwara y’ibihara yagaragaye ku butaka bw’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko mu bihugu bimwe by’ibituranyi bahanganye n’icyorezo cy’indwara ya Mpox(Monkeypox), mu Rwanda naho iyi ndwara yahagaragaye.

Ibi bikaba byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC, aho kivuga ko abantu babiri bamaze kugaragaraho iyi ndwara y’ubushita bw’inkende.

RBC yatangaje ko abagaragaweho iyi ndwara basanzwe bakunda gukorera ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari naho hakunze kwibasirwa n’iki cyorezo.

RBC ikaba ivuga ko aba bakiri kwitabwaho mu bitaro.

Aya makuru atangajwe nyuma y’uko no mu gihugu cy’u Burundi abantu batatu baherutse kugaragarwaho iyi ndwara nabwo bikavugwa ko baba bayikomoye muri DRC

Iyi ndwara y’ubushita bw’inkende, RBC ivuga ko yandura cyane, binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa se binyuze mu gukora ku matembabuzi y’umuntu waba ufite ubwo burwayi.

Dr Edson ukuriye ishami ryo kurwanya no gukumira ibyorezo avuga kandi ko iyi ndwara ishobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina, mu gusomana cyangwa se mu gusuhuzanya n’uyirwaye.

Bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara harimo kugira ibiheri ku mubiri biryaryata bikunze gufata imyanya ndangagitsina, mu maso, mu biganza no ku maguru.

Ibindi bimenyetso biranga uwafashwe n’iyi ndwara birimo kugira umuriro, kubabara umutwe, kuribwa mu ngingo no kugira amasazi.

RBC isaba buri muturarwanda wese gukomeza umuco wo gukaraba intoki kenshi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’indwara zitandukanye zirimo na Mpox.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. MonkeyPox indwara y’ibihara yagaragaye ku butaka bw’u Rwanda
    Nonekugezubu se abandura nabobonyinye gusa konumva harabavugako babaye ba7

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *