MONUSCO iramagana abahamagarira abandi gukorera urugomo Abanyarwanda n’abavuga Ikinyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi wa misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (MONUSCO), Bintou Keita, yamaganye Abanyekongo bakomeje guhamagarira bagenzi babo gukorera urugomo Abanyarwanda bakorerayo n’abavuga Ikinyarwanda.

Muri iki gihe umubano w’u Rwanda na RD Congo utameze neza, Abanyekongo bakomeje ubukangurambaga burushinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 mu mirwano n’ingabo za Leta, ndetse ngo ruri inyuma y’ifatwa ry’umujyi wa Bunagana ryabaye tariki ya 13 Kamena.

Urwango bafitiye Abanyarwanda bakorera rwanatumye basaba ko Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa, Vincent Karega yirukanwa, n’ubwo we yemeza ko kwirukanwa kwe kutakemura ikibazo cy’umutekano muke kimaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa RDC.

Abavuga Ikinyarwanda na bo bakomeje gukorerwa urugomo, bisanishwa no kuba abenshi bagize M23 bavuga uru rurimi. Bitwa Abanyarwanda, ariko abarwanyi bawo bagashimangira ko ari Abanyekongo bakeneye uburenganzira ku gihugu cyabo.

Muri iyi minsi humvikanye Abanyekongo bahamagarira bagenzi babo kwica abavuga Ikinyarwanda, gusahura Abanyarwanda bakorera muri RDC no kubirukana iwabo.

Kubera ubu bukangurambaga, i Kisangani hagaragaye abapolisi bahohotera Lieutenant Colonel mu ngabo za Leta witwa Bageni, bamwita Umunyarwanda. I Goma na ho hagaragaye abaturage basahura iduka ry’Umunyarwanda.

Ku mupaka w’u Rwanda na RDC, Abanyekongo batuye i Goma bakoze imyigaragambyo bagerageza kwinjira mu mujyi wa Gisenyi, bibananiye batera amabuye abapolisi baharinda.

Ku wa 17 Kamena umusirikare w’iki gihugu cyo mu burengerazuba yinjiye mu Rwanda anyuze ku mupaka wa Gisenyi, arasa abapolisi barwo, babiri barakomereka, na we araraswa, arapfa. Byose byatewe n’ubu bukangurambaga bukorerwa muri RDC.

Bintou Keita mu butumwa yatangarije ku rubuga rwa MONUSCO kuri uyu wa 18 Kamena, umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imvugo z’urwango, yagaragaje ko iki kibazo cyiganje mu burasirazuba bwa RDC giteye impungenge, kuko nta kindi kigamije keretse gusa amacakubiri.

Yagize ati: “Ngaragaje akababaro gakomeye ntewe n’ubukangurambaga bubera muri RDC buhamagarira abantu gukora urugomo no kwanga abandi, by’umwihariko mu burasirazuba bw’igihugu. Imvugo z’urwango zikurura urugomo n’amacakubiri kandi twakabaye twunga ubumwe, tugahuriza hamwe.”

Bintou wemeza ko akarere k’ibiyaga bigari gakwiye kunga ubumwe, yahamagariye buri wese kwamagana imvugo z’urwango. Ati: “Ndahamagarira buri wese gutera umugongo ivanguramoko n’ibikorwa byibasira amoko. Twime umwanya imvugo rutwitsi zikurura urwango muri RDC no mu baturanyi bacu. Dukorere hamwe mu mahoro.”

N’ubwo ibikorwa by’urugomo bikomeje, ibiganiro ku rwego rwa dipolomasi na byo birakomeje kugira ngo amakimbirane ari hagati y’ibihugu byombi arangire.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *