MONUSCO yahakanye gukorana na FDLR, yifata kuri FARDC

Sangiza iyi nkuru

Misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), MONUSCO, yahakanye gukorana n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda.

Umutwe wa M23 umaze iminsi usohora amatangazo avuga ko ingabo za RDC zizwi nka FARDC zikorana na FDLR ndetse n’iza MONUSCO.

Mu minsi ishize, Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, yatangaje ko FARDC yabagabyeho igitero iri kumwe n’indi mitwe irimo FDLR, bayisubiza inyuma, ihungira mu birindiro bya MONUSCO, ari bwo izi ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro zahise ziyifasha.

Ambasaderi Claver Gatete uhagarariye Leta y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, na we mu nama y’akanama gashinzwe umutekano, aherutse kwemeza ko FARDC yifatanya na FDLR, kandi MONUSCO na yo ikaba yifatanya na FARDC mu kurwanya M23.

Umunyamakuru wa BBC yabajije Umuvugizi wungirije wa MONUSCO, Ndeye Khady Lo, niba koko izi ngabo zifatanya na FDLR, abanza kugira ati: “Imikoranire yacu n’ingabo za Leta ya Congo ishingiye ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Ibi ntibirengwaho kandi kurengera inyungu z’abasivili ni byo biza mbere.”

Ndeye abajijwe niba MONUSCO ihakana iki kirego, yasubije ati: “Rwose!”

Yongeye kubazwa niba MONUSCO izi niba FARDC ikorana na FDLR, ntiyabyemeza cyangwa ngo abihakane. Igisubizo yatanze kigira kiti: “Icyo ni ikibazo ukwiye kubaza abategetse ba Congo. Nakubwiye ko MONUSCO ifite inshingano yo gutanga amakuru yose ajyanye no kutubahiriza icyemezo cya ONU kibuza guha intwaro imitwe yitwaje intwaro,

tukayaha impuguke z’akanama ka ONU gashinzwe umutekano, zikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’icyo cyemezo. Icyo MONUSCO ikora kandi akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku Isi kagomba gufata umwanzuro kagendeye kuri raporo y’izo mpuguke nk’uko kabikoze mu bihe byashize.”

M23 isobanura ko ibitero by’indege za MONUSCO ari zo zayikuye mu birindiro yari ifite muri Rutshuru, abarwanyi bayo bajya mu mashyamba, kuko ngo batashakaga kurwana n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *