MONUSCO yatanze inkambi ya mbere mu rwego rwo gusoza ubutumwa buhoro buhoro

Sangiza iyi nkuru

Inkambi ya MONUSCO yari iri muri Kamanyola, muri Kivu y’Amajyepfo, kuri uyu wa Gatatu, itariki 28 Gashyantare 2024 yashyikirijwe ku mugaragaro abayobozi ba Congo, mu rwego rwo gutangira kuva mu butumwa muri DRC, hakurikijwe gahunda yashyizweho umukono hagati ya MONUSCO na guverinoma.

Umuryango w’Abibumbye rero ukaba watangiye gushyira mu bikorwa gahunda yo gusoza ubutumwa gahoro gahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ishyikiriza inkambi ya yo ya mbere igipolisi cy’igihugu.

Guverinoma ya Congo yasabye ko ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro buzarangirana n’uyu mwaka.

Kinshasa ibona Ingabo z’umuryango w’Abibumbye zitarakoze ibihagije mu kurinda abaturage imitwe yitwaje intwaro n’imitwe yitwara gisirikare imaze imyaka mirongo itatu yibasiye uburasirazuba bw’igihugu kinini.

Akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano katoye mu Kuboza kemeza icyifuzo cya Kinshasa cyo gusoza buhoro buhoro ubutumwa bwa MONUSCO, bwahageze mu 1999.

Kugenda mu byiciro

Kugeza ubu Umuryango w’Abibumbye zifite abasirikare bagera ku 13.500 n’abapolisi 2000 mu ntara eshatu zo mu burasirazuba bw’igihugu za Ituri, Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.

“Gahunda yo gusoza ubu butumwa” igomba kuba mu byiciro bitatu no kuburangiza burundu bitewe n’isuzuma rizakorwa.

Icyiciro cya mbere cyatangiriye muri Kamanyola, ku mupaka n’u Burundi, MONUSCO ishyikiriza inkambi ya yo Igipolisi cya Congo.

Muri iki cyiciro cya mbere biteganyijwe ko Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zizaba zavuye muri Kivu mu mpera za Mata naho abakozi ba yo b’abasivili bazahave bitarenze ku itariki ya 30 Kamena.

Mbere ya Gicurasi, Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zigomba kuva mu birindiro 14 byazo muri iyo ntara zikabishyikiriza inzego z’umutekano za DRC.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *