Umujenerali w’Umurusiya utaherukaga kugaragara mu ruhame kuva umutwe w’abacanshuro wa Wagner wivumbagatanya mu kwezi kwa gatandatu yongeye kugaragara nk’uko ifoto yashyize kuri internet imugaragaza.
Gen. Serge Surovikin byavuzwe ko yari umuntu wa hafi w’uwari umuyobozi wa Wagner Yevgeny Prigozhin, wapfuye aguye mu mpanuka y’indege mu kwezi gushize.
Hari amakuru yavuze ko Gen Surovikin yari arimo gukorwaho iperereza kubera ubufatanye bushoboka muri uko kwigomeka kwa Wagner.
Ariko ifoto yerekana uyu musirikare wahoze ari komanda w’ingabo z’u Burusiya muri Ukraine ubu yashyizwe ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
“General Sergei Surovikin ari hanze. Ni muzima, afite ubuzima bwiza, mu rugo, hamwe n’umuryango we, i Moscou. Ifoto yafashwe uyu munsi”, ibi bikaba byavuzwe n’umuntu uzwi cyane mu itangazamakuru ryo mu Burusiya, Ksenia Sobchak, ubwo yakoraga caption ku ifoto ya Surovikin yashyizwe kuri Telegram.
BBC ntiramenya neza niba ifoto ari iy’ukuri, yerekana umugabo wambaye amadarubindi y’izuba agenda afatanye mu ntoki n’umugore ufite umusatsi utukura usa n’umugore wa Gen. Surovikin, Anna.

Umunyamakuru w’Umurusiya, Alexei Venediktov, na we yanditse ku rubuga rwa Telegram ati: “General Surovikin ari mu rugo hamwe n’umuryango we. Ari mu kiruhuko kandi yaboneka kubwa minisiteri y’ingabo.”
Abacanshuro ba Wagner bagerageje kwigomeka gato ku butegetsi bw’u Burusiya ku itariki ya 23 na 24 Kamena, bakangisha kugera i Moscou.
Ku itariki ya 23 Kanama, Prigozhin n’abandi icyenda baguye mu mpanuka yabereye i Moscou, bituma havugwa byinshi. Umuyobozi wa Wagner yari yasobanuwe na benshi nk “umupfu ugenda” nyuma yo kwigomeka kuri Putin.
Gen Surovikin we yaherukaga kugaragara mu ruhame muri videwo mu gihe cyo kwigomeka asaba abarwanyi ba Wagner guhagarika ibikorwa byabo.
Ibitangazamakuru byatangaje nyuma ko yatawe muri yombi, ariko ntihemezwa ku mugaragaro aho yaba aherereye.
Uyu mujenerali yashinzwe kuyobora ingabo z’u Burusiya muri Ukraine mu Kwakira umwaka ushize ariko akurwaho nyuma y’amezi atatu.
Yamenyekanye cyane kubera ubugome bwe mu bikorwa by’u Burusiya muri Syria, aho yaje guhimbwa izina rya “Jenerali Harimagedoni”.


