Mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona wahuje ikipe ya Rayon sport n’Amagaju i Nyagisenyi, Ikipe y’i Nyanza yakomeje kwigaragaza nk’ikipe ifite gahunda muri uyu mwaka w’imikino itsinda Amagaju mu buryo bworoshye inakomeza guca uduhigo muri uyu mwaka w’imikino wa 2016/2017.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikipe ya Rayon sport yari yaruhukije abakinnyi barimo Nshuti Savio na Imanishimwe Djabel yabashije gutsinda Amagaju FC ibitego 2-0 byose byinjiye mu gice cya mbere cy’umukino
Ku munota wa 20 nibwo Nsengiyumva Moustapha yatsitse igitego cya mbere ku mupira yari aherejwe na Kwizera Pierrot, naho Nahimana Shasir aza kongera gutsinda igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye yateye ku munota wa 43 rigakora ku mukinnyi w’Amagaju ariko rigakomereza mu izamu, uko ni nako umukino wose muri rusange waje kurangira n’ubwo amakipe yombi yakomeje gusatirana mu gice cya kabiri cy’umukino.
Ibi byatumye ikipe ya Rayon sport ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo ku manota 19 n’uduhigo twinshi ikomeje kwesa.
Kuri ubu Rayon sport ifite agahigo ko kuba igeze ku munsi wa 7 wa Shampiyona itaratsindwa igitego na kimwe kandi niyo kipe itaratsindwa umukino n’umwe, iyi kipe kandi imaze gukina iminota 630 idatsindwa.


Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


