Mozambique: Ambasade y'u Rwanda mu rujijo yatewe n'iyicwa ry'umunyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Claude Nikobisanzwe avuga ko bataramenya icyaba cyihishe inyuma y’iyicwa rya Louis Baziga wari ukuriye Abanyarwanda baba muri iki gihugu.

Amb. Claude Nikobisanzwe avuga ko Baziga yishwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Kanama 2019, ahagana saa sita z’amanywa ubwo yari mu nzira ava iwe ajya ku igaraje mu gace kitwa Matola muri Maputo.

Yagize ati “Batubwiye ko haje imodoka imubuza inzira havamo abantu baramurasa imodoka yabo ihita igenda. Abatabaye bamugejeje kwa muganga bagezeyo basanga yapfuye”.

Amb. Nikobisanzwe mu kiganiro yagiranye na BBC, avuga ko aho bamurasiye ari mu nzira nyabagendwa kandi ituweho, abumvise amasasu bahise batabara ariko basanga abamurashe bagiye ntibabamenya.

Arakomeza ati: “[Ubu] Twabihariye inzego zishinzwe iperereza, ntabwo twamenya impamvu bamwishe, icyo bashakaga, ntabwo twabimenya kuko haracyari kare”. Yongeyeho ko nta bantu azi bari bafitanye amakimbirane na Baziga.

Umwe mu ba hafi mu muryango we yavuze ko umurambo wa Baziga wahise ujyanwa kuri ‘Hospital Provincial da Matola’ mu mujyi wa Maputo.

Uyu utifuje gutangazwa amazina, avuga ko Baziga yarashwe ari mu modoka ye wenyine yitwaye, indi modoka ye yo mu bwoko bwa Mercedes Benz yari itwawe n’umukanishi bagiye kuyikoresha.

Mu kwezi kwa Gatandatu nibwo u Rwanda rwafunguye ku mugaragaro ambasade yarwo muri Mozambique, iki gihugu kikaba kibamo Abanyarwanda barenga 5000.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *