Mozambique: Ingabo za RDF mu rugamba rwo gutatanya ibyihebe byongeye kubura umutwe

Sangiza iyi nkuru

Ingabo z’u Rwanda ziri mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique zifatanyije n’iza SADC, ziri gutatanya ibyihebe byo mu mutwe wa Ahlu al-Sunnah wal-Jamaah bimaze igihe byongeye kubura umutwe.

Kuri ubu ibi byihebe binazwi nka Al Shabaab biri guhungira RDF mu bice by’Uburengerazuba n’amajyepfo ya Cabo Delgado, ibyatumye abaturage batari bake bakomeza kuva mu byabo.

Imibare itangwa n’Umuryango w’Abibumbye, yerekana ko kuva muri Gashyantare uyu mwaka umubare w’abanya-Mozambique bavuye mu byabo i Cabo Delgado bavuye ku 800,000 bakagera ku 946,508.

Loni ivuga ko muri aba bantu bashya bakomeje kuva mu byabo; 83,983 ari abahunze ibitero ibyihebe byagabye mu turere twa Ancuabe na Chiure muri Kamena uyu mwaka.

Uduce twiganjemo utwo mu majyepfo ya Cabo Delgado ibi byihebe byongeye kugabamo ibitero ni utugenzurwa n’Ingabo za Mozambique, nyuma yo kudusigirwa n’iz’u Rwanda zari zarashoboye kubyirukanamo mu minsi yashize.

Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe umutekano w’abasivile, Demukarasi ndetse n’Uburenganzira bwa muntu, Uzra Zeya; aheruka gutangaza ko Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza SADC ndetse n’iz’u Burayi na Amerika ziri mu bikorwa byo guha imyitozo iza Mozambique; zamaze “guhindura umuvuduko w’intambara yo kurwanya inyeshyamba.”

Yavuze ko n’ubwo izi ngabo zikomeje gukora iyo bwabaga ngo zihashye biriya byihebe, na byo biticaye kuko bikomeje kugaba ibitero; ibishimangira ko bikiri ikibazo ku buzima n’imibereho y’abaturage.

Mu cyumweru gishize Zeya yasuye Mozambique agirana ibiganiro na Perezida Filipe Nyusi n’abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma ya Mozambique.

Uyu muyobozi yagaragaje ko kuba ibyihebe byarongeye kubura umutwe ikiri imbogamizi ku baturage bavuye mu byabo bifuzaga gutahuka.

Muri Werurwe Ingabo z’u Rwanda zagiranye amasezerano n’iza SADC, agamije gufatanya mu guhashya biriya byihebe, nyuma yo kumenya ko byamaze guhungira mu karere ka Macomia.

Ku wa 30 Werurwe Ingabo z’u Rwanda ni bwo zageze Macomia, zitangira kubikurikirana bundi bushya.

Mu gukomeza guhunga, ibyihebe byerekeje mu Ntara ya Nampula, ahantu hatarangwaga umutekano muke kuva mu 2017 ubwo ubugizi bwa nabi bwatangiraga muri Mozambique.

Mu ntangiriro za 2022, ibyihebe byize amayeri mashya bitangira kwisuganyiriza i Nampula, byongera guteza umutekano muke mu majyepfo ya Cabo Delgado.

Nko muri Mutarama, mu Karere ka Meluco mu ntara ya Cabo Delgado habereye ibitero 14, biza gukaza umurego muri Gicurasi.

Muri Kamena ntibyahagaze, ahubwo byafashe indi ntera mu Majyepfo ya Cabo Delgado mu duce twa Quissange, Ancuabe, Chiure na Mecufi no ku mupaka wa Nampula ku wa 17 Kamena.

Hagati aho, muri Gashyantare Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zahize bukware ibyihebe byari mu gace ka Nhica do Rovuma na Pundanhar, bimwe biricwa ibindi birahunga. Ibyahunze byerekeje mu gace ka Nangade.

Ingabo z’u Rwanda zibonye ko utwo duce dutekanye [Nhica do Rovuma na Pundanhar], zadushyikirije Igisirikare cya Mozambique, zikomereza mu gace ka Macomia kari kamaze kuba indiri y’ibyihebe.

Ibyihebe byamenye amakuru y’uko Ingabo z’u Rwanda zimukiye Macomia kuko zabonaga ko ibyihebe bishaka kongera gucengera bijya mu duce tw’amashyamba y’inzitane twa Siri I na Siri II.

Ubwo Ingabo z’u Rwanda zari zigeze Macomia, ibyihebe byarabimenye bitangira kugaba ibitero shuma mu duce zavuyemo, tugenzurwa n’Ingabo za Leta.

Mu kwezi gushize bwo byateye Ingabo za leta mu duce twa Maparanganha, aho byaherukaga gutwika imodoka z’abaturage.

Bikekwa ko muri Macomia ariho hari abayobozi bakuru b’ibyihebe, barimo aba-sheihk bane bakomeye. Ni ho hari indwanyi uyu mutwe wa Al Shabaab ucungiraho.

Ingabo z’u Rwanda zikigera muri Macomia, zahise zibohora agace ka Chai, zinambura ibyihebe abaturage barenga ibihumbi bitatu bari mu mashyamba.

Raporo zitandukanye zirimo n’iyiswe The Cabo Ligado zigaragaza ko kuba ibyihebe byongeye kubura umutwe hari impungenge z’uko ibikorwa bitandukanye byari byitezwe gusubukurwa muri Cabo Delgado bishobora gukomeza gusubikwa, ku bw’impamvu z’umutekano.

Ibi birimo imirimo ya Sosiyete y’Abongereza ya Gemfields company ifite indi company yitwa Montepuez Ruby Mining (MRM) ikorera mu karere ka Montepuez ndetse n’ibya Company y’Abafaransa ya TotalEnergies itunganya gaz muri Afungi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Mozambique: Ingabo za RDF mu rugamba rwo gutatanya ibyihebe byongeye kubura umutwe
    Abarwana muri Mozambique bazi icyo bimirije imbere kandi barashyigikiwe. Mu gihe Leta izakomeza gukandamiza abo muri turiya turere rero nta nagato mahoro azashoboka. Intwaro no kwica abaturage siwo muti.

  2. Mozambique: Ingabo za RDF mu rugamba rwo gutatanya ibyihebe byongeye kubura umutwe
    Abarwana muri Mozambique bazi icyo bimirije imbere kandi barashyigikiwe. Mu gihe Leta izakomeza gukandamiza abo muri turiya turere rero nta nagato mahoro azashoboka. Intwaro no kwica abaturage siwo muti.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *