Minisitiri w’ingabo wa Mozambique, Maj. Gen. Cristóvão Chume, yatangaje ko uburyo abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wegamiye kuri Isilamu bari basanzwe mu Ntara ya Cabo Delgado, bakomeje kwiyongera no mu ya Niassa buhangayikishije.
Ni nyuma y’amakuru y’impuruza avuga ko aba barwanyi bari gutsindwa n’ingabo za Mozambique zifatanyije n’iz’u Rwanda hamwe n’iziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’akarere ka Afurika y’Amajyepfo, bari guhungira muri Niassa bavuye muri Cabo Delgado, bahangungabanya umutekano waho.
Minisitiri Chume yatangaje ko ukwimukira kw’aba barwanyi muri Niassa ari impamo kandi guhangayikishije gusa ngo ingabo zirimo gukora ibishoboka kugira ngo zihabirukane.
Yagize ati: “Ikibazo cyo muri Niassa kirahangayikishije. Nk’uko mubizi hari ibimenyetso by’uko hari ibyihebe. [Gusa] abasirikare bacu barimo guhiga iyi mitwe kandi turatekereza ko mu minsi iri imbere, hazaba hari ikimenyetso cyiza cyo koroshya iki kibazo.”
Aba barwanyi baherutse kugaba igitero mu karere ka Mecula muri Niassa mu byumweru bibiri bishize, batwika inzu zirenga 10, abaturage bari bahatuye barahunga.


