fadeszqxmaaa5b8.jpg

Mozambique: Perezida Kagame yabwiye ingabo za RDF ko ari bwo akazi kazo katangira

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu yasuye ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bari ku rugamba rwo guhangana n’ibyihebe mu ntara ya Cabo Delgado.

Perezida Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu gihugu cya Mozambique yari aherekejwe na mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi wamwakiriye mu mujyi wa Pemba.

Abakuru b’ibihugu byombi bahise basura ingabo z’u Rwanda ziri muri kariya gace, mu rwego rwo kugirana na zo ibiganiro. Ni ibiganiro byanitabiriwe n’ingabo za Mozambique.

Perezida Kagame aganira n’ingabo z’u Rwanda, yazibwiye ko akazi kazo ari bwo kagitangira.

Umukuru w’Igihugu yabwiye izi ngabo ko nyuma yo kubohora agace kari karigaruriwe n’imitwe y’iterabwoba, hakurikiyeho urugamba rwo kukarinda no kongera kukubaka bundi bushya.

Yavuze ko ibimaze kugerwaho n’izo ngabo ari umusaruro w’ubufatanye bw’ibihugu byombi, ashimangira ko n’ubwo hari akandi kazi gasigaye ibimaze kugerwaho bitanga icyizere cy’intsinzi.

Mugenzi we Filipe Nyusi wa Mozambique Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi yamushimiye byimazeyo, agaragaza ko abatuye Mozambique bashima u Rwanda ku bw’umusanzu warwo mu kugarura amahoro iwabo.

Perezida Kagame yasuye ingabo z’u Rwanda muri Mozambique nyuma y’amezi arenga abiri zimaze muri kiriya gihugu.

Izi ngabo zoherejwe muri kiriya gihugu kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado yari imaze imyaka itanu yarayogojwe n’ibyihebe, ku busabe bwa Perezida Filipe Nyusi.

Mu mezi abiri n’ibyumweru bibiri izi ngabo zimaze muri Cabo Delgado, zifatanyije n’iza Mozambique zashoboye kwirukana umwanzi mu birindiro bitandukanye, mu turere twa MocĂ­mboa da Praia, Muidumbe, Palma na Macomia kuri ubu ziherereyemo.

Aha muri Macomia izi ngabo ziri muri Operasiyo karahabutaka yo guhiga ibyihebe mu gace ka Quiterajo kuri ubu gafatwa nk’indiri y’ibyihebe.

Uretse gufasha Leta ya Mozambique kwigarurira uduce dutandukanye, ingabo za RDF zanafashije abari impunzi gutahuka, ndetse zinakomeje kubohora abaturage biganjemo abagore n’abana bari barashimuswe n’ibyihebe.

fadeszqxmaaa5b8.jpg

fadeszpviakfozj.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Mozambique: Perezida Kagame yabwiye ingabo za RDF ko ari bwo akazi kazo katangira
    Halya ubwo guhindurirwa imilimo bwa ziriya ngabo ntibyagombye kunyura mu nteko ishinga amategeko? Zivuye muby’umutekano zigiye muby’ubwubatsi. Imali izigendaho ihuriyehe n’ibyateganyijwe n’igihugu? Inkeke mfite nuko Nyakubahwa Perezida yavuze ngo umurimo nibwo ugitangira kandi ko ingabo zizava muri Mozambique aruko zimaze kwubaka ibyasenywe. Bizarangira mu myaka ingahe?

  2. Mozambique: Perezida Kagame yabwiye ingabo za RDF ko ari bwo akazi kazo katangira
    Halya ubwo guhindurirwa imilimo bwa ziriya ngabo ntibyagombye kunyura mu nteko ishinga amategeko? Zivuye muby’umutekano zigiye muby’ubwubatsi. Imali izigendaho ihuriyehe n’ibyateganyijwe n’igihugu? Inkeke mfite nuko Nyakubahwa Perezida yavuze ngo umurimo nibwo ugitangira kandi ko ingabo zizava muri Mozambique aruko zimaze kwubaka ibyasenywe. Bizarangira mu myaka ingahe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *